Kamonyi:Abagabo bashinja abagore kwitwaza uburinganire nti babumve ahubwo bakarara mu kabari
- 12/11/2018
- Hashize 6 years
Umubare munini w’abagabo bo mu murenge wa Muyaga bavuga ko hari abagore batari bake bafite ingeso yo kunywa inzoga bagasinda bagataha mu rugo mu gitondo bukeye bakanahita babahohotera.
Ibi byavugiwe mu biganiro byahuje Unity Club Intwararumuri n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi aho abagabo bavuze ko ikibazo cy’abagore basinda bakarara mu kabare kimaze gufata intera ndende kuburyo hari n’abagore basubiza abagabo ko bahawe ijambo bigatuma babigenderaho bakigira intakoreka.
Umuturage witwa Rwagatare Augustin wo mu Mudugudu wa Gacumu, Akagari ka Kabashumba mu Murenge wa Nyamiyaga yasabye abayobozi ko babariza abagore impamvu batakibumva.
Yagize ati “Mutubarize abagore impamvu badusuzugura tukaba tutagifite ijambo mu rugo bitwaza ubwo buringanire.”
Hon Manzi Mukarugema Alphonsine avuga ko kuba umugabo ayoboye urugo neza bidakwiye kubangamira umugore kuko nta gihe umugabo atigeze aba umutware w’urugo.
Hon Mukarugema ati “Ku rundi ruhande hari abagabo bafata abagore babo nk’abaja bakabaharira imirimo yose yo mu ngo ariko niba abagabo banyu bayoboye neza kuki bibabangamiye?”
Dr Mukeshimana Gerardine Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi wari umushyitsi mukuru avuga ko imiryango ikwiye kwikosora ikagaruka ku muco kuko ngo umuryango niwo shingiro ry’Igihugu.
Kuri ubu imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi yerekana ko ingo 582 zifitanye amakimbirane aha nini ashobora kuba aterwa ni ki kibazo cy’abagore basinda ntibumvire abagabo babo ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ikindi kandi ni uko mu murenge wa Nyamiyaga ahabereye ubu bukangurambaga, ingo 57 zifitanye ibibazo birebana n’akimbirane, naho abana b’abakobwa bagera ku 10 barasambanyijwe, naho abagera ku 109 bari munsi y’imyaka 20 babyariye mu mago iwabo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana avuga ko amakimbirane mu miryango ariyo atuma idatera imbere
Gen.James Kabarebe na Madamu bari mu bagize Unity Club Intwararumuri
Abagabo bakomejwe gusuzugurwa n’abagore bakarara mu kabare bitwaje uburinganire
Niyomugabo Albert/ MUHABURA.RW