Kamonyi: Umusore arimo guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica nyina agatoroka

  • admin
  • 26/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, mu masaha y’umugoroba, umusore w’imyaka 29 y’amavuko yakubise nyina w’imyaka 57 kugeza amumazemo umwuka, ubu akaba arimo guhigishwa uruhindu na Polisi y’u Rwanda ndetse ikaba isaba ubufatanye n’abaturage bose ngo atabwe muri yombi aryozwe icyaha akurikiranyweho.

Aya mahano yabereye mu mudugudu wa Ntasi, mu kagari ka Nteko ho mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, aho Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba yihereranye nyina witwa Mukagatare Daphrose, aramukubita kugeza apfyuye

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel, yavuze ko iby’ubu bwicanyi byamenyekanye ari uko uwo musore ahuriye mu nzira n’uwitwa Bapfakwita Emmanuel, amubwira ko ari ubwa mbere arwanye na nyina ariko ko abishoboye yahamagara ubuyobozi kuko asize amukubise cyane, dore ko yivugiraga ngo “Asize agakoze”

Nk’uko uyu muvugizi wa Polisi akomeza abivuga, ngo ubwo Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza yahuraga n’uwo Bapfakwita Emmanuel, yari afite umuhunda bikekwa ko ari wo yakoresheje akubita nyina kugeza amumazemo umwuka. Ubwo uwo Bapfakwita yatabazaga, abantu bagezeyo basanga Mukagatare Daphrose yapfuye, umurambo uragaragaza igikomere hejuru y’ijisho bikekwa ko ari uwo muhunda yamuteye.

IP Kayigi agaya kuba Bapfakwita atarahise afata uwo Tuyishimire Alexis akimara kumubwira ko asize agakoze, kuko wenda yari guhita afatwa ataratoroka. Asaba buri wese gukwirakwiza aya makuru uko bishoboka kose kugirango atabwe muri yombi ashyikirizwe ubutabera aryozwe icyaha akurikiranyweho.

IP Kayigi kandi asaba abaturage ko bakwiye kwirinda kuvutsa ubuzima abandi, kuko nabo bibagiraho ingaruka zikomeye mu gihe amakimbirane baba bafitanye baba bashobora kwitabaza inkiko cyangwa inzego z’umutekano zikabakiranura bitabaye ngombwa ko bicana.
Uyu niwe Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza, akurikiranyweho kwica nyina agatoroka

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 26/06/2017
  • Hashize 7 years