Kamonyi: Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda kwihanira

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ibiro bishya by’Akarere ka Kamonyi foto internet

Birashoboka ko mu miryango no mu bantu muri rusange habamo amakimbirane, ariko uburyo bwo kuyakemura bushobora gutera ingaruka nyinshi.

Ikigaragara ni uko aho kugira ngo bamwe bayakemure mu bwumvikane cyangwa ngo aho binaniranye bagane ubutabera, bahitamo kwihanira rimwe na rimwe hakavamo abakomereka ndetse n’impfu.

Mu nama ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka ka Kamonyi, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyamiyaga, Umwali Gasasira Fleurette, bagiranye n’abaturage b’imidugudu ya Kidahwe na Ngoma iri muri uyu murenge ku itariki ya 8 Mata, IP Niyongira yabwiye abo baturage ko abantu bashobora kugira icyo batumvikanaho, ariko ko hariho ubuyobozi, abajyanama, abunzi n’inzego z’umutekano bashinzwe kubakiranura.

Yagize ati : “Ko duhora tubakangurira kutihanira, tukaba tubashishikariza ko ufitanye ikibazo na mugenzi we yagana inzego zibishinzwe, ni kubera iki umuntu yakwikururira gufungwa kubera kwihanira cyangwa gukora ibindi binyuranyije n’amategeko?”

Aba bayobozi bakoranye inama n’aba baturage nyuma y’aho umugabo wo mu kagari ka Ngoma akubitiye mugenzi we wo mu kagari ka Kidahwe, amukekaho kumusambanyiriza umugore akaza kwitaba Imana, uwo wishe undi amaze gukora iryo bara akaba yarahise ahunga, ariko aza gufatirwa mu karere ka Burera, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika.

IP Niyonagira yasabye abaturage kwirinda kwihanira, ahubwo buri gihe bakajya bashyikiriza ibibazo n’ibirego byabo inzego z’ibanze, iza Polisi y’u Rwanda n’iz’ubutabera kugira ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti mbere y’uko bivamo impfu.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kujya bakurikirana, bakanamenya imiryango itabanye neza ndetse n’ingo zirangwamo amakimbirane, kandi bakihutira gukemura ibibazo kugira ngo bene ubwo bwicanyi bukumirwe.

Yasoje asaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’ibi ndetse n’ibindi, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa; kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Nyuma y’iyo nama, Umwali yashimye Polisi y’u Rwanda kuri gahunda nziza yo kwegera abaturage mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Yagize ati:”Polisi yacu nta ko iba itagize ngo idushishikarize kwirinda ibyaha, abaturage rero mukwiye kurangwa n’indagagaciro zo kubahana hagati yanyu, kuko ari byo bizatuma ingo zanyu zitera imbere n’Igihugu muri rusange, nkaba mbasaba kujya mutangira amakuru ku gihe ku birebana n’ikibazo muba mufitanye igihe mwananiwe kucyikemurira.”

Yakomeje ababwira ko iyo bifashishije Polisi n’izindi nzego babagira inama bitaragera kure, anasaba ko abatarasezeranye babikora kandi ko ubuyobozi bw’umurenge bwiteguye kubafasha igihe icyo ari cyo cyose.

Umwe mu baturage bari bitabiriye iyo nama witwa Ntirugirimbabazi Denis yagize ati:”Nk’uko ubuyobozi bubidusaba, umuntu ugiranye amakimbirane na mugenzi we ajye ashyikiriza inzego zimwegereye ikibazo cye aho kuvutsa mugenzi we ubuzima, kandi ndasaba abashakanye kwirinda gucana inyuma kuko bigira ingaruka kuri we cyangwa uwo bashakanye.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kubaha, asaba abaturage bagenzi be kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose.

Yanditswe na UBWANDITSI/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 8 years