Kamonyi: Batatu bafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano

  • admin
  • 18/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Hangimana Pancras w’imyaka 29, Mutabazi Innocent w’imyaka 34 na Nkuruzino w’imyaka 29 bafatiwe mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi ku italiki 15 Ugushyingo, bafite ibihumbi 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko aba bagabo bafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n’abaturage ba hariya bafatiwe.

CIP Hakizimana yavuze ko bose uko ari bane bafatanywe ariya mafaranga y’amiganano ubwo bageragezaga kuyaguramo bimwe mu bicuruzwa.

Yagize ati:” Twabonya amakuru ko Mutabazi na Nkuruzino barimo kugenda bishyura amafaranga y’amiganano, twahise tuza kubareba turayabasangana, bari bafite ibihumbi 20,000, inoti enye za bitanu.”

Yongeyeho ko ari abo bayahaye bahise bamenyesha Polisi y’u Rwanda bakimara gutahura ko ari amiganano aho yongeyeho ko bene aya mafaranga agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga nyaryo, kandi ateza igihombo abayahawe.

Yakomeje avuga ko, ibazwa ry’aba bafashwe n’iperereza ryahise ritangira byatumye hafatwa Hangimana Pancras bagenzi be bashinja ko ariwe uyabaha.

Hangimana ukomoka mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, yarashakishijwe maze afatirwa I Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki 17 Ugushyingo, na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge.

Amakuru atangwa na Polisi, avuga ko Hangimana yafashwe yari asanzwe yararekuwe ku cyaha nk’iki kuko yari yarafashwe ku italiki 14 Nyakanga uyu mwaka I Kanombe mu karere ka Kicukiro, akaba yari yararekuwe n’urukiko kuri iki cyaha.

Yavuze ko akenshi abakora ubu bujura, bajya ku bakora ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga biciye kuri telephone, bakayabaha bababwira ngo barabitsa, bagahita bajya ku wundi nk’uwo bakabikuza amafaranga mazima.

CIP Hakizimana yaboneyeho gusaba abacuruzi by’umwihariko cyangwa abandi bakora imirimo yakira amafaranga menshi ko, abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite ay’amiganano.

Yarangije ashima abihutiye gutanga amakuru bakibona ko bariya bagabo babishyuye amafaranga y’amiganano, ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo.

Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane inkomoko nyayo y’aya mafaranga y’amiganano.

Uko ari batatu nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/11/2016
  • Hashize 8 years