Kamonyi: Abantu 9 bafashwe barimo gusenga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi ahagana saa munani z’amanywa bafashe abantu icyenda bateraniye ahantu hamwe mu buvumo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Aba bantu bari baturutse mu itorero rya Angilikani na Pantekonte, bafatiwe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Kabaya. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Ahagana saa saba Polisi yakiriye amakuru ko hari abantu barimo gusengera mu buvumo buri ahitwa Mu rya Yakobo, kandi yari inshuro ya kabiri bafatiwe aho hantu barimo gusenga. Polisi yahise ijyayo isanga n’itsinda ry’abantu 9 bicaye begeranye barimo gusengera munsi y’urutare.”

SP Kanamugire yagiriye inama aba bantu ndetse n’abaturage muri rusange  kujya bajya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari. Yabakanguriye kwirinda gusengera ahatemewe kuko bishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Bariya bantu bose uko ari 9 bajyanywe ku murenge wa Runda baraganirizwa, bibutswa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko kitararangira. Ku kiguzi cyabo bapimwe kugira ngo harebwe ko nta wanduye COVID-19  ndetse baciwe amande n’inzego zibishinzwe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years