Kamonyi: Abamotari barashishikarizwa gukumira no kwirinda impanuka
- 22/05/2016
- Hashize 9 years
Ku wa gatanu tariki ya 20 Gicurasi, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya yagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu karere ka Kamonyi abasaba gukomeza kuba abafatanya bikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kwirinda ibyaha, kuko aribyo bizatuma akazi bakora gatera imbere nabo bakagira imibereho myiza.
Ibi biganiro byahuje abanyamuryango 250 b’amashyirahamwe 2 ahuza abatwara abagenzi kuri moto akorera mu karere ka Kamonyi ariyo Costamoka na Kamotraco. ACP Nkwaya akaba yarababwiye ati:”Igihugu giha agaciro umurimo mukora, ariko namwe mugomba kuwukora mu buryo budahungabanya umutekano w’abo mutwara mukirinda gutwara abanyabyaha cyangwa abakekwaho kubikora.” Yakomeje abasaba gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bakarushaho kurangwa n’ikinyabupfura. Yagize ati:”Hari bamwe muri bagenzi banyu bijandika mu biyobyabwenge, baba ababinywa cyangwa abatwara abagenzi babifite, murasabwa kubarwanya kuko bahesha isura mbi umwuga wanyu. Mwibuke ko buri munyarwanda afite inshingano zo kubumbatira umutekano, namwe rero mujye muha amakuru y’abantu nk’aba inzego z’umutekano kuko bizatuma mukora akazi kanyu neza.”
ACP Nkwaya yasabye aba bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda aho yagize ati:”Abenshi muri mwe muri urubyiruko, abandi mufite imiryango, nta mpamvu rero yo gutwara ibinyabiziga byanyu mutubahiriza amategeko y’umuhanda, murasabwa kwirinda amakosa yabateza impanuka kuko imiryango n’igihugu biracyabakeneye.” Yabibukije ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda umuvuduko, ubusinzi, kurangara batwaye, gukoresha ibiyobyabwenge no gukorera mu kajagari kuko nako kari mu biteza impanuka nyinshi zibera mu muhanda. Nyuma y’ikiganiro cy’uyu muyobozi, umwe mu bamotari yashimye Polisi y’u Rwanda kuko yamufashije kubona moto ye yari yaribwe, akaba yagize ati:”Kuba Moto yanjye yaribwe Polisi yacu ikaza kuyifata ikayingarurira, ni ikimenyetso cy’imikorere myiza yayo, natwe rero dukwiye kuba abafatanyabikorwa bayo mu kwirinda ibyaha bitandukanye.”
Munyankindi Celestin wari uhagarariye akarere muri ibyo biganiro, nawe yashimye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda aho yagize ati:” Twe nk’abayobozi b’inzego z’ibanze zihora hafi y’abaturage turabona ibimaze kugerwaho kubera ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kubumbatira umutekano, Polisi yacu n’ikomereze aha natwe abaturage turayishyigikiye.” Yasoje asaba abo bamotari kujya bereka Polisi y’u Rwanda bagenzi babo bakora amakosa kugirango bagarurwe mu murongo.RNP
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw