Kaminuza y’u Rwanda: Miliyoni zisaga 500 zaburiwe irengero, n’icyuho cya miliyari 3.5 mu bitabo by’imari
- 19/09/2016
- Hashize 8 years
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabwiye abasenateri ko ibigo bya leta bitigeze bishyira mu bikorwa inama yabigiriye bigatuma umutungo w’abanyarwanda ugakomeza kuhatikirira.
Ubwo yagezaga ibikubiye muri Raporo y’Ubugenzuzi bw’Imari y’umwaka ushize kuri Komite ya Sena Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari kuri uyu wa 19 Nzeli 2016, Biraro yavuze ko ayo mafaranga yanyerejwe binyuze mu buriganya, gukoresha amafaranga nta nyandiko zemeza icyo yakoze, gusesagura, abakozi badashoboye no kwigwizaho umutungo.
Yongeyeho ko ubwo yakoraga ubugenzuzi yasanzwe amasoko y’ibikorwa bya leta 77 yararengeje igihe ntarengwa yari yashyiriweho, naho andi masoko 61 afite agaciro ka miliyari 122.5 akaba atari yamurikiwe leta ku mugaragaro.
Icyegeranyo cy’uyu mugenzuzi cyagaragaje imikorere mu bigo nka REG/WASAC ahari ibibazo byabuze gikurikirana kuva icyo kigo kikitwa EWSA kugeza ubu. Hari kandi inganda z’amashanyarazi zidatanga umusaruro uhagije, n’amazi menshi akoreshwa ariko ntiyishyurwe.
Muri RAB ho hagaragaye ukwishyuza gahoro amafaranga yavuye mu kugurisha inyongeramusaruro, Umugenzuzi kandi yavuze iby’umuyoboro wo kuhira imyaka watwaye miliyari 2.79 ukangizwa n’abantu bibye ibikoresho by’asaga miliyoni 106 ariko kugeza ngo nta kirakorwa ngo ayo mafaranga agaruzwe.
Naho mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, havugwa imicungire mibi y’umutungo muri gahunda ya On Laptop Per Child no mu gucunga amasoko yo kubaka ibigo by’amashuri.
Muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hari miliyoni zisaga 500 zaburiwe irengero n’icyuho miliyari zisaga miliyari 3.5 mu bitabo by’imari.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yatangaje ko umutungo wa Leta ungana na miliyari 18.7 wanyerejwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015.
Yanditswe na Chief editori/Muhabura.rw