Kamana Bogota yongeye gushimisha abafana ba AS Muhanga nyuma yo kubahesha intsinzi

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 9 years

Kiyovu Sports yatsinze Espoir, Muhanga ifashwa na Bokota ruka mu irimbukiro

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Mumena iyitsinda igitego kimwe ku busa, AS Muhanga yari itaratsinda umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira ibifashijwemo na Kamana Bokota na Gangi inyagira Amagaju FC ibitego bine kuri kimwe.

Igitego kimwe cya Omborenga Fitina cyo mu gice cya kabiri kuri Coup Franc yateye ikaboneza mu rushundura nicyo cyafashije abasore ba Yves Rwasamanzi kubona amanota atatu yatumye banganya na AS Kigali amanota 29.

Nyuma y’umukino, Umutoza Rwasamanzi umaze imikino ine adatsindwa yatangaje ko bitari byoroshye kwikura imbere ya Espoir FC kuko yabahaye akazi gakomeye ariko abakinnyi bakomeye banakina mu ikipe y’igihugu afite nka Fitina bagombaga gukora ikinyuranyo.

Yagize ati “Mu gice cya mbere batugoye cyane ariko mu cya kabiri tugerageza gushaka igitego turanakibona. Twanagize ikibazo kuko twavunikishije abakinnyi babiri barimo kwishyushya.”

Ku ruhande rwa Gatera Alphonse utoza Espoir FC yatangaje ko bigoranye kwitwara neza ku makipe nk’iye ajya ku isoko ari uko andi yamaze kugura abakinnyi beza.

Yagize ati “Mu mutwe wanjye nifuzaga kugira abandi bakinnyi nongeramo ariko ntabwo byashobotse kuko iwacu twari mu bibazo abayobozi batumvikana, nta mukinnyi mushya twazanye. Bizagorana ku makipe nk’aya yacu adafite abakinnyi benshi mu gihe tugiye kujya dukina kabiri mu cyumweru ariko nta kundi.”

Mu wundi mukino wabereye i Muhanga, ikipe ya AS Muhanga yakoze amateka yo gutsinda umukino wa mbere inyagiye Amagaju ibitego 4-1 ku kazi gakomeye k’abakinnyi bafite inararibonye umutoza Rutayisire Edouard yongeyemo nka Bokota Labama watumye umuzamu w’Amagaju FC Protegene Rukundo abona ikarita itukura ku munota wa 43 na myugariro Hategekimana Bonaventure Gangi watsinzemo igitego kimwe.

Iyi kipe ikiri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, yari imaze imikino 16 itaratsinda aho yanganyije itanu, itsindwa 11.

Indi mikino iteganyijwe ejo kuwa Gatatu

Bugesera FC vs Police FC- Nyamata

Mukura VS vs APR FC – Huye

Etincelles vs Rwamagana City- Umuganda

Gicumbi FC vs Musanze FC- Gicumbi

AS Kigali vs Rayon Sports- Nyamirambo

Sunrise FC vs Marines FC- Rwamagana

Yanditswe na Ubwanditsi/ Muhabura.rw

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 9 years