Kakule Mugheni Fabrice yamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

  • admin
  • 30/11/2018
  • Hashize 6 years

Kakule Mugheni Fabrice uheruka kugurwa na Rayon Sports, yamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, aheruka kugurwa Milioni 10 aturutse muri Kiyovu Sports, ndetse nawe ahabwa Milioni eshatu ku giti cye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo yahawe ikarita na Ferwafa (Licence), imwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Mugheni Fabrice yari yaratinze kubona Licence kubera ikibazo cya Pasiporo ndetse n’icyangombwa cyemerera abanyamahanga gukorera mu Rwanda.

Mugheni Fabrice wari waragiye muri Kiyovu Sports avuye muri Rayon Sports, aratangira Shampiona ahita ahura na Kiyovu Sports kuri iki Cyumweru.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/11/2018
  • Hashize 6 years