Kajugujugu ya ONU Yagize Impanuka

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years

Muri Mali, indege y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUSMA), yakoze impanuka mu karere ka Gao, gaherereye mu majyaruguru y’igihugu.

Uhagarariye ingabo ziri muri aka gace, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko iyi ndege yakoze impanuka igahanuka. Uyu muyobozi yirinze guhita atangaza icyaba cyateye iyi mpanuka ndetse n’ibyo yangije.

Ingabo za Minusma ziri mu butumwa bw’amahoro, muri aka karere k’amajyaruguru ya Mali, kuva mu mwaka w’2013. Aka ni agace karangwamo umutekano muke uterwa n’imitwe y’abahezanguni b’Abayisilamu bashamakiye ku mutwe wa Al-Qaeda, kuva mu mwaka w’2012.

Yanditswe na Niyomugabo Albert/ Muhabura.rw

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years