Kagame yanenze bikomeye abanenga icyo yise ubudasa bw’u Rwanda

  • admin
  • 02/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu gihe inkuru zinenga uko u Rwanda ruyobowe zandikwa mu bitangazamakuru byo mu mahanga zikomeje kwiyongera, Perezida Kagame aravuga ko kumunenga no kumutuka nta na gito bimutwara.

Ibitangazamakuru The Economist, The New York Times, The Washington Post na Daily Mail muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’abashaka kuyobora u Rwanda byasohoye inkuru zivuga ko Kagame ari umunyagitugu.

Ni inkuru ahanini zahurizaga ku kuvuga ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rufunganye cyane, Daily Maily y’Abongereza yo yasaga n’isaba u Bwongereza kudakomeza gufasha Leta y’u Rwanda.

Ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatatu, umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame yanenze bikomeye abanenga icyo yise “ubudasa bw’u Rwanda”.

Yavuze ko abandika banenga uko u Rwanda ruyobowe, bakavuga ko Abanyarwanda babayeho mu bwoba, bamwe batazi n’aho u Rwanda ruherereye ku ikarita y’Isi.

Nyuma y’aho Donald Trump atangajwe ko ari we watsinze amatora ya Perezida muri Amerika, bamwe mu banyamerika barigaragambije ndetse biza no kuvugwa ko Abarusiya bivanze muri ayo matora.

Perezida Kagame yavuze ko abantu batora hanyuma bakavuga ko hatowe uwo batashakaga nta kintu bakagombye kuba babwira Abanyarwanda ku buryo u Rwanda rugomba kuyoborwa.

Yatangiye avuga ko “iyo hagize uwiha uburenganzira bwo kubwira u Rwanda uko rukwiye gukora” ari bwo ahitamo “gukora ibinyuranye n’ibyo bavuga”, ubundi akomeza agira ati,“Bakavuga ngo ni bo bazi demokarasi ni bo bayigisha. Hari abagiye muri demokarasi, barangije amatora baravuga ngo ibyavuyemo si byo twashakaga! Ngo bagiye muri mudasobwa bahindura ibyo twatoye, ngo baduhaye umuyobozi tutashakaga!”

Yirinze kuvuga igihugu yavugaga aha ngaha, ariko ku muntu ukurikirana ibya politiki mpuzamahanga biroroshye kumva ko yavugaga Abanyamerika badakunda Trump bavuga ko bagakwiye kuba bayobowe na Hillary Clinton.

Yavuze ko abantu bijujuta bavuga ko mudasobwa zagaragaje ko kanaka ari we watowe kandi atari we batoye, bakwiye kuba bita ku bibareba, bakarekera Abanyafurika uburenganzira bwo gutora uko bashaka.

Ati “Ngo mudasobwa ni yo yabahitiyemo umuyobozi, ntabwo ari bo, iyo ni yo demokarasi bashingiraho bigisha abandi!

Ibitangazamakuru mpuzamahanga nímiryango mpuzamahanga nka Human Rights Watch byakunze kuvuga ko nubwo Kigali isukuye, hari abakene bayikurwamo bagafungirwa mu bigo by’inzererezi.

Aba na bo yabagarutseho muri aya magambo: “Hari n’abavuga ngo Kigali hari isuku ariko ngo si isuku ni dictatorship (igitugu), ariko icyo bivuze ni agasuzuguro.”

Yakomeje avuga ko abanenga uko Kigali isukurwa baba bumva Abanyarwanda “bakwiye kwicara mu mwanda” kandi bakanyurwa na byo, avuga ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi ntawe ukwiye kwianga mu byemezo byabo.

Abo bose ariko ngo ntacyo bamubwiye, ati “Njye rero niyemeje guterwa imijugujugu kuva kera, ni njye uyiterwa, igihe tukiri kumwe ntabwo izabageraho.”

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bakora ibyo bemeranyijeho ntacyo bakwiye kwikanga, ati “kandi nibigira ingaruka mbi tuzahangana na yo nk’uko twahanganye n’ibyo badukoreye.”

Ibyo “badukoreye” ntiyabyeruye ariko ashobora kuba yavugaga uko amahanga yatereranye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni bakicwa mu mezi atatu gusa, abandi bakarokorwa n”ingabo yari ayoboye.

Ingabo za Loni zabungabungaga amahoro mu Rwanda, nyuma gato y’itangira rya Jenoside nyinshi zarahambiriye zirataha, ubundi Jenoside ikorwa nta nkomyi kugeza ubwo yahagarikwaga imaze iminsi hafi 100.

Abamutuka avuga ko amagambo yabo mabi atica, ngo ibyo bamutuka bica mu gutwi kumwe bigahinduka mu kundi bikikomereza.

Iyi manda ya gatatu Kagame, abanenga ibyayo batangiye mu mwaka wa 2015 mu bihe Itegeko Nshinga ryavuguruwemo, bakavuga ko bitumvikana ukuntu yaba ari we munyarwanda wenyine ushoboye.

Bashingiraga kuri ibi bakanibaza uko u rwanda ruzabaho mu gihe Kagame azaba atakiri Perezida, bakavuga ko akwiye kuba asimburwa, hakabaho ihererekanya ryúbutegetsi mu mahoro.

Kuri Kagame na Madame Julienne uwacu ushinzwe kumwamamaza ariko, abavuga ibyo baba batega u Rwanda iminsi.

“Baradutega iminsi ariko nanabaza ngo ariko mbere ya Kagame u Rwanda rari rufite amahoro? Ibyo se ko babishimaga?” Uku ni ko Perezida Kagame yabwiye Abanyagasabo, bamuha urufaya rw’amashyi.

Yakomeje agira ati “Uru Rwanda rwacu aho rugeze, aho rujya, u Rwanda rw’ubudasa, tunyuze muri byinshi, ntabwo ibyo twiga bipfa ubusa. Aho tuvuye n’aho tugeze ubu, ni uko tuzi kwihitiramo uko tubaho.”

Amatora ateganyijwe kuri uyu wa Kane ku banyarwanda baba mu mahanga, no kuwa Gatanu ku banyarwanda baba mu Rwanda

Yashyizweho na Chief editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 02/08/2017
  • Hashize 7 years