Kagame Cup ya mbere nziza igiye kubaho, nubwo Kwitwara nabi kwa APR FC byagarutse u Rwanda

  • admin
  • 06/01/2016
  • Hashize 8 years

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’ibiurasirazuba n’iyo hagati, Cecafa, buratangaza ko amakipe azitabira Cecafa y’uyu mwaka azongerwa ndetse ko n’ibihembo biziyongera.

Ibi, ni ibyatangajwe na Nicolas Musomye, umunyamabanga mukuru wa CECAFA aganira n’ikinyamakuru Soka kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2016.

Musonye yagize ati:” Tugiye gutegura Kagame Cup yo ku rwego rwo hejuru uyu mwaka muri Zanzibar kuko kuri ubu dufite abaterankunga. Turashaka kandi kongera amakipe azayitabira akaba 16, ariko turacyari kwiga uko bizakorwa. Gusa, icyo mwamenya ni yo Kagame Cup ya mbere nziza igiye kubaho.”

Musonye akaba yakomeje avuga ko igihe CECAFA KAGAME CUP y’uyu mwaka yakinwa n’amakipe 16, muri Gicurasi, ibihugu bya Tanzania na Kenya, bifite amakipe yageze ku mukino wa nyuma muri Kagame Cup iheruka, byazohereza amakipe abiri kimwe na Zanzibar izakira irushanwa.

Zanzibar ni cyo gihugu cyizakira imikino ihuza amakipe (Clubs) yabaye a ya mbere iwayo muri CECAFA, irushanwa ngarukamwaka riterwa inkunga na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, guhera muri 2002.

Imikino nk’iyi iheruka yabereye mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar Es Salaam, igikombe cyegukanwa n’ikipe ya Azam FC itsinze Gor Mahia ya Kenya ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, yasezerewe muri 1/4 , itsinzwe na Al Khartoum yo muri Sudani ibitego 4 byose ku busa.

Imikino ihuza ibihugu muri aka karere, izaba mu mpera z’umwaka, ibereye Khartoum mu gihugu cya Sudan.

Irushanwa riheruka ryabereye mu mu murwa mukuru wa Ethiopia Addis Abeba, ryegukanwa n’ikipe ya Uganda itsinze u Rwanda igitego 1-0.

Uganda izakira imikino y’abari n’abategarugoli, mu gihe u Burundi buzakira imikino y’ingimbi.

” Komite nyobozi nshya ya CECAFA ikuriwe na Mutasim Gafar izasinyana amasezerano n’ishyirahamwe rya ruhago muri Saudi Arabia, azafasha cyane mu mikino y’abana.” Nicolas Musomye, umunyamabanga mukuru wa CECAFA.

Yanditswe na Ubwanditsi.Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2016
  • Hashize 8 years