Kabuhariwe mu Iteramakofi Muhammad Ali yatabarutse

  • admin
  • 04/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Muhammad Ali, waciye agahigo mu iteramakofe akaba ari n’umwe mu byamamare byaranze ikinyejana cya 20, yapfuye afite imyaka 74.

Ali, bahimba izina rya “The Greatest” yari amaze imyaka 32 arwaye indwara ya Parkinson. Uyu mugabo wavutse ku izina rya Cassius Marcellus Clay, Jr. yatwaye igihembo cy’umuteramakofe wa mbere ku Isi mu 1964, 1974 n’1978.

Mu 1964 yinjiye mu idini rya Islam ari naho yahinduriye izina. Mu 1967 yanze kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko atishimiye kuba icyo gihugu cyarateye Vietnam, yafatiwe ibihano amara imyaka ine adakina, aza kujurira mu rukiko rw’ikirenga atsinda Leta. Ali yashyingiwe inshuro zirindwi, asize abakobwa barindwi n’abahungu babiri



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/06/2016
  • Hashize 8 years