Kabuga ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi azaburanira Arusha

  • admin
  • 03/06/2020
  • Hashize 4 years

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Umunyarwanda Kabuga Félicien, ukurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT Arusha muri Tanzania.

Ni nyuma y’aho uru rukiko tariki 27 Gicurasi 2020, urukiko rwari rwaburanishije urubanza rugamije kureba niba Kabuga yakohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT cyangwa akaba yaburanira mu Bufaransa.

Icyo gihe abunganizi ba Kabuga basababye urukiko ko rwategeka ko aburanira mu Bufuransa, aho bavugaga ko aramutse ajywanwe mu rukiko rwa Loni, rwaba ari urubanza rwa politiki.

Bari banasabye kandi ko urukiko rwamurekura by’agateganyo ngo kuko arwaye ndetse anashaje, ingingo urukiko rwahise rutera utwatsi.

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rukaba rwanzuye ko agomba kohererezwa uru rwego rukaba ari rwo rumuburanisha. Ni mu gihe kandi uru rwego ari rwo rwari rwaranashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo yafatiwe mu Bufaransa.

Kabuga akurikiranweho ibyaha biri mo ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kabuga kandi yari umwe mu bakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bakihishahisha mu mahanga, aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadorali yari agenewe uwazagaragaza aho yihishe.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO Urukiko rw’i Paris ruratangaza umwanzuro ku rubanza rwo kohereza Félicien Kabuga muri gereza

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/06/2020
  • Hashize 4 years