Kaboneka yeretse Prof Shyaka Anastase wamusimbuye aho agomba kwibanda mu miyoborere ye

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Mu ihererekanyabubasha hagati ya Kaboneka Francis wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), na Prof Shyaka Anastase wahawe kuyobora iyi minisiteri, Kaboneka yasabye umusimbuye, guha abaturage agaciro.

Francis Kaboneka yagize ati “Igikenewe ni uguha abaturage agaciro cyane cyane mu itegurwa ry’imihigo, kubavana mu bukene kuko hari ingo ibihumbi 154 zirimo abana bafite imirire mibi”.

Avuga ko yari asanzwe afite mu byihutirwa kuvana abana b’inzererezi mu muhanda, ndetse no gutanga serivisi mu ikoranabuhanga cyane cyane nk’aho umwana uvutse cyangwa upfuye byagombye guhita byandikwa na muganga.

Francis Kaboneka ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi wari wamugiriye icyizere, aho yari asanzwe ari umudepite mbere yo kuba Ministiri.


Prof Shyaka ashyikirizwa na Francis Kaboneka inkoni y’ubushumba

Nyuma yo guhabwa inyandiko, Ministiri mushya, Prof Shyaka yavuze ko Francis Kaboneka amushyiirije inkoni y’ubushumba, ndetse n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Harelimana Cyriaque akaba amushyikirije umunyafu wayo.

Prof Shyaka Anastase asaba abo agiye gukorana nabo kwirinda kubeshyana, gutukana no kucyatsa.

Ati “Ndagira ngo nsabe abo tugiye gukorana, tugire imikoranire myiza inoze itarimo kubeshyana cyangwa ibitutsi, aho tuzabyina ikinimba tubyishimira”.

Prof Shyaka wayoboraga Urwego rushinzwe Imiyoborere(RGB) avuga ko ibyinshi mu bikorwa bya MINALOC asanzwe abizi, ku buryo ngo hatazabaho icyo bita “kucyatsa”.

Ministiri Prof Shyaka akomeza avuga ko inshingano yahawe ari imihigo y’abaturage agomba gushyira mu bikorwa.


Kaboneka yeretse Prof Shyaka Anastase wamusimbuye aho agomba kwibanda
Prof Shyaka ashyikirizwa na Harelimana Cyriaque umunyafu w’inkoni y’ubushumba yahawe na Kaboneka

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 5 years