Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yagize SBadibanga Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Augustin Matata weguye.

Itangazwa rya Minisitiri w’Intebe mushya ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kane, akaba ari umwanzuro w’ibiganiro biheruka guhuza leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, byari bigamijwe guhosha umwuka mubi watutumbaga ushingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku itariki ya 18 Ukwakira 2016 nibwo hafashwe umwanzuro wo kwigiza amatora muri Mata 2018, ariko hagati aho hagashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Perezida Kabila, kuwa Kabiri w’iki cyumweru yari yatangaje ko agiye guhita ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ‘‘uzageza abaturage mu bikorwa by’amatora’’.

Samy Badibanga ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bagize uruhare mu biganiro byaguye byahuje leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu 2011 akaba yaratorewe kuba umudepite uhagarariye ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi.

Badibanga kandi ni umwe mu banyapolitiki bakomeje gukorana bya hafi na Moise Katumbi wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, waherukaga kuvuga ko aziyamamariza kuyobora RDC

Bagiranye inama hamwe na Tshisekedi bagamije ko Perezida Kabila ava ku butegetsi manda ye ikirangira muri uyu mwaka, nubwo byarangiye yiyongereyeho indi myaka ibiri y’inzibacyuho.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years