Juba: Ibyishimo byari byose bishimira abasirikare n’abapolisi u Rwanda rwohereje

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abasirikare n’abapolisi u Rwanda rwohereje mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bifatanyije n’Abanyarwanda babarizwa muri icyo Gihugu bakora Umuganda ku Ishuri Ribanza rya Kapuri riherereye mu Murwa Mukuru wa Juba.

Ubuyobozi n’abaturage b’i Juba bashimiye intumwa u Rwanda rwohereje muri UNMISS ndetse n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo kubw’icyo gikorwa cyo kubashyigikira no kwimakaza uburezi muri rusange, babasaba gukomerezaho banatoza abo basanze ibikorwa nk’ibyo.

Ibyo bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika muri Sudani y’Epfo na wo wizihijwe mu cyumweru gishize.

Muri uwo muganda hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo isuku n’isukura, gutera ibiti no guha abana biga kuri iryo shuri ibikoresho by’ishuri.

Ku ya 16 Kamena 2022, na bwo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda muri UNMISS banahaye serivisi z’ubuvuzi z’ubuntu abanyeshuri bo ku Ishuri ry’Inshuke n’Iribanza rya Green Sudd riherereye mu Mujyi wa Juba.

Umuyobozi ukuriye abari mu butumwa bwa UNMISS baturutse mu Rwanda Col Frederic Itangayenda, yavuze ko ibyo bikorwa byose byari bigamije gushyigikira iterambere ry’amashuri ndetse no gukomeza gushishikariza abanyeshuri bataye ishuri kugaruka bagakomeza amasomo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/06/2022
  • Hashize 2 years