Josiane abaye Miss Rwanda nzava convetion nambaye ubusa ngere ku ’Intare conference arena’- All The Dogz

  • admin
  • 14/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuraperi w’umunyarwanda All The Dogz we ntahuza n’abantu bari guha Josiane Mwiseneza ikamba rya nyampinga ahubwo akavuga ko yaryegukana bibaye ko gutora nyampinga byaba byaretse kugendera ku bwiza ahubwo bikaba ibindi.Gusa yemeza ko uyu mukobwa ni aramuka atorewe kuba nyampinga azava Convetion Center akagera ku Intare Conference Arena yambaye ubusa buri buri.

Ni mu gihe hakomeje igikorwa cyo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya nyampinga wa 2019,abenshi bakaba bari guha amahirwe umukobwa witwa Josiane Mwiseneza yo kwegukana iri kamba nk’uko ku mbuga nkoranyambaga bari kugenda babigaragaza.

Gusa umuraperi All the Dogz siko abibona kuko mu gisubizo yahaye abantu batanganga ibitekerezo kuri iyi ngingo banyuze kuri Instagram ya Miss Rwanda 2019,yavuze ko uyu mukobwa ntaryo akwiriye ahubwo ngo cyeraka bibaye ko guha ikamba uwurikwiye byaba byaricuritse bitakiri nk’uko cyera byari bimeze cyangwa amabwiriza agenga iri rushanwa abiteganya.

Yagize ati”Niba nibuka neza cyangwa uko abandi babizi kuba miss Rwanda (Nyampinga) bareba ku bwiza.sibyo?None ndabo iby’iyi miss Rwanda byararetse kuba ubwiza bw’umukobwa biba ibindi ntaramenya.Tugendeye kuri baMiss babanje abakobwa bose batowe bari beza sinatinya kubivuga.Ariko Josiane abaye Miss Rwanda(Nyampinga )byaba byicuritse birenze ukwemera”.



Kudahuza n’abari guha ikamba rya Nyampinga wa 2019 uyu mukobwa,All the dogz akomeza yemeza ko ntaryo akwiye ahubwo anashyiraho umuhigo w’uko naramuka aryegukanye azakora igikorwa gikomeye cyo kugenda yambaye ubusa buri buri kuva kuri Convetion center kugera aho uwo mukobwa azaba yaryambikiwe.

Ati”Naramuka abaye Miss Rwanda,ndahiye ndaramye ko nzava conv etion center nambaye ubusa buri buri nka gera ku Intare Conference Arena aho azaba yambariye ikamaba rya nyampinga utari uw’ubwiza”.



Mu byo bagenderaho harimo ubwiza bw’umukobwa,imitekerereze ye ahanini bagendera ku bwenge ndetse n’umuco.

Birashoboka ko uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa ;My wife to be,Halellujah,igitabo cy’amategeko ahana ndetse n’iyitwa Muracyaziritse, aho ariho ahera yameza ko Mwiseneza Josiane ikamba rya nyampinga ntaryo akwiye.



Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda riracyambawe na Iradukunda Liliane waryegukanye mu mwaka ushize wa 2018,bityo hakaba hagitegerejwe uwuzamukorera mungata akaryambikwa kuri tariki 26 Mutarama 2019.

Gusa ntibizwi neza niba uyu muhigo All the Dogz yihaye wokwambara ubusa uyu mukobwa naramuka yegukanye iri kamba, azawushyira mu bikorwa nk’uko yabitangaje.


All the Dogz yamenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo My wife to be,Halellujah,igitabo cy’amategeko ahana ndetse n’iyitwa Muracyaziritse

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/01/2019
  • Hashize 5 years