Jose Chameleone yihanganishije abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone na Ali Kiba wo muri Tanzania bafashe mu mugongo abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ejo hashize tariki ya 7 Mata 2019, abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangiye icyumweru cy’icyunamo, aho hibukwa inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Benshi mu nshuti z’u Rwanda batabashije kuza mu muhango wo gutangiza icyunamo, batanze ubutumwa bw’ihumure binyuze mu nzira zitandukanye.

Umuhanzi Jose Chameleone abinyujije kuri Instagram yafashe umwanya yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anakomeza abayirokotse.

Ati “Turacyasabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana ibahe amahoro y’iteka ryose, inshuti z’abanyarwanda aho muri ku Isi hose, turi umwe.

Ali Kiba wo muri Tanzania nawe yatanze ubutumwa bushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ku ifoto yashyize kuri Instagram hari handitseho amagambo agira ati “Turabibuka, twarabakundaga kandi ntiduteze kubibagirwa. Ntibizabeho ukundi, amagana Jenoside.

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi n’umunyamideli Judith Heard nabo bafite inkomoko mu Rwanda batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe.

Niyomuga Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years