Joe Biden arahabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora Amerika nubwo imibare iri kugenda ihindagurika umunota ku wundi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Ikigo cy’Abanyamerika kigenzura iby’Ingendo zo mu Kirere (FAA) cyashyizeho amabwiriza yihariye akumira indege kugera mu kirere cy’ahari inyubako Joe Biden acumbitsemo mu Mujyi wa Wilmington muri Leta ya Delaware.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukaza umutekano mu gihe Joe Biden ari guhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi ahigitse Donald Trump bahanganye.

FAA yanzuye ko mu gihe amajwi akomeje kubarurwa kandi Joe Biden akaba akiri imbere ya Trump, indege zikorera ingendo mu gace karimo inzu ye n’uduce tuhakikije zakumiriwe kuhagera.

The Independent yanditse ko izi ngamba zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Urubuga rwa FAA rusobanura ko agace runaka gakumirwamo ingendo kubera impamvu zitandukanye, zirimo umutekano, igikorwa kidasanzwe cyangwa iki kigo cyatanze amabwiriza yihariye.

Nubwo nta tangazo FAA yashyize hanze kuri iki cyemezo, ni igikorwa gishobora kuba gifitanye isano no gutangira gukaza umutekano wa Biden wenda gukoza imitwe y’intoki ku ntsinzi.

Mu 2016 uduce twegereye inyubako ya Trump Tower ya Donald Trump muri New York n’urugo rw’uwari Visi Perezida we, Mike Pence rwo muri Indianapolis twakumiriwemo ingendo z’indege mbere y’uko barahira.

Muri icyo gihe ho FAA yatanze amabwiriza yibutsa abapilote bose ko batemerewe kunyura hafi y’inzu z’abakandida bane barimo Hillary Clinton wari ufite urugo i Chappaqua muri New York na Tim Kaine wari urufite muri Richmond, Virginia.

Aya mabwiriza ariko yahise akurwaho ku munsi w’amatora, abakandida b’Aba-Démocrates bamaze gutsindwa.

Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye agatereranzamba, ku buryo ibintu bishobora kuzasobanukira mu rukiko nyuma y’aho Trump yamaganye ibyavuye mu majwi ndetse agatangaza ko ariwe watsinze. Ku rundi ruhande, Biden akomeje kwegukana amajwi muri leta zose Trump yari ari imbere ku munsi wa mbere wo kubarura amajwi.

Ibi byatumye hari uduce tumwe na tumwe tugaragaramo imyigaragambyo turimo n’iyabereye hafi ya White House, aho abaturage babarirwa mu bihumbi bari bafite ibyapa byamagana Trump

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/11/2020
  • Hashize 3 years