Jeannette Kagame yihanangirije Abigarurira imitungo y’inshike

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yihanangirije abigarurira amasambu y’inshike za jenoside, asaba ko hashyirwaho ingamba zikakaye zo kurandura burundu iki kibazo.

Kuri uyu wa 3 Nyakanga ni bwo Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro amazu abiri yubakiwe abakecuru b’inshike 16 mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa izindi nzu zagutse zizatuzwamo abandi 102. Jeannette Kagame yavuze ko hari abafatirana aba bakecuru b’inshike za jenoside maze bakabuzwa uburenganzira ku masambu. Nk’uko yakomeje abivuga, ngo bamwe bamburwa amasambu n’imiryango yabo hitwajwe ko nta bana basigaranye, mu gihe abandi bayamburwa n’ababamariye imiryango. Ashimangira ko muri iki gihe ibi atari ibyo kwihanganirwa, agasaba ko hashyirwaho ingamba maze iki kibazo kikarwanywa. Ngo aho kubahohotera kandi Abanyarwanda bakwiye kubegera bakabereka urukundo bakanabafasha. Jeannette Kagame avuga ko aba bakecuru ari abo kwitabwaho kuko bagize uruhare rugaragara mu gusana igihugu.

Jeannette Kagame yagize ati “Urugero rw’umugore wari ufite nk’imyaka 40 muri jenoside, yari afite ingufu abasha gukora ariko ubu ntakibibashije…twibuka ko mwarereye u Rwanda, mwise ku mfubyi za jenoside zitagira ingano…harageze ko umuryango mwasannye ubitura ukabasajisha neza.” Akomeza asaba abaturanyi kubabera ijisho, bakabafata nk’ababo kuko mu gihe bagezemo barabikeneye. Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Mukabaramba Alivera, yijeje abanyamuryango ba Unity Club ko nyuma yo gutuza inshike, iyi minisiteri ibinyujije mu nzego z’ibanze izakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’aba bakecuru, yaba mu mibereho ya buri munsi, kwivuza, kubungabunga amazu n’ibindi. Mukabayire Valerie, Umuyobozi w’Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside AVEGA yavuze ko hashize igihe waratangije gahunda yo gukorera ubuvugizi Inshike zigeze mu za bukuru wise “Tubarere nk’uko batureze”.

Mukabayire avuga kuva uyu muryango washingwa, wahise utangira gukora ubuvugizi kugira ngo abapfakazi n’inshike babonerwe amacumbi, bavuzwe ndetse bavanwe mu bwigunge. Yemeje ko iyi ntego bihaye iri kugerwaho, ko kandi abamaze gutuzwa bagaruye icyizere cyo kubaho. Yasabye abatujwe gutuza kuko bafite ubuyobozi bubakunda no kugeza kuri Jeannette Kagame Alex Kanyankore Umuyobozi wa Banki y’Igihugu itsura amajyambere BRD yaniyemeje gutanga miliyoni 100 mu gikorwa cyo kubaka amacumbi mashya, yijeje abanyamuryango ba Unity Club ko hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bazakomeza gushyigikira no gutera inkunga gahunda zo gufasha abababaye cyane cyane gufasha inshike.

Abakecuru batujwe bose bageze mu za bukuru ku buryo no kwigenza bamwe batakibishobora, bakaba bahabwa abazajya babafasha. Aya mazu yubatswe na Unity Club Jeannette abereye umuyobozi mukuru, ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye nka BRD, Banki Populaire, RSSB, Rwanda Mountain Tea, NAEB n’ibindi. Unity Club ni ihuriro rigizwe n’abayobozi n’abagore/abagabo babo, aho bahura bakaganira ku buryo bwo gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda nko gufasha abatishoboye bakanishakamo ibisubizo

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years