Jeannette Kagame yahaye impamyabushobozi abapfakazi ba Jenoside
- 19/01/2016
- Hashize 9 years
Madamu Jeannette Kagame ku wa Mbere yahaye impamyabushobozi abapfakazi ba Jenoside bibumbiye mu muryango AVEGA Agahozo bahuguwe mu bucuruzi.
Abo bapfakazi bavuga ko amateka mabi banyuzemo yatumye basigara inyuma mu iterambere, ariko bakemeza ko kuri ubu biyemeje kwihuta muri gahunda zo kwiteza imbere. Bifashishije amasaro y’ubwoko bunyuranye, abapfakazi bibumbiye mu muryango AVEGA Agahozo bagera kuri 25 bakora ubukorikori burebana no gutunga amasaro bakayakoramo imitako inyuranye yambarwa n’abagore yaba iyo ku ijosi, ku matwi cyangwa ku maboko. Madamu Jeannette Kagame ni we wahuje aba babyeyi n’Umuryango “Abanyamerika Same Sky”, ababwira ko abo babyeyi bashoboye bituma babasha kubona isoko ry’ibicuruzwa byabo, bakaba bamaze imyaka 6 bakorana n’ uwo muryango.
Mu muhango wo guhabwa impamyabushobozi y’amahugurwa bahawe n’Umuryango Automatic word wrap “Indego Africa” arebana no gukora ubucuruzi, aba babyeyi bagaragaje ko kuba barabonye icyo gukora byabakuye mu bwigunge bahoragamo nyuma yo kubura abo mu miryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Mukangira Domitille yagize ati “Dukora inigi, ibikomo n’ amaherena. Hano dukorera hamwe kandi tukaganira dushaka indi mishinga twakora. Ntidusubizwa inyuma n’ibyatubayeho; abana nasigaranye bariga, ubabonye ntiwamenya ko barerwa n’ umubyeyi umwe.
Mugorewere Therese na we ati “Mbere yo kubona aka kazi nakoraga mpuzagurika cyane nkora akazi gatandukanye; nyuma naje muri ibi by’ubukorikori, biramfasha kuko nshobora gutunga umuryango wanjye, iyo akazi kabonetse, mbona igitunga umuryango wanjye. Iyo turi hano turaganira tukungurana ibitekerezo, ibyo byose biradufasha.” Imitako ikorwa n’aba bapfakazi ba Jenoside igera ku isoko muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ifite agaciro kava ku madolari y’ Amerika 20 kugera ku madorari 200. Buri mutako ugenda uhenda bitewe n’ agaciro k’ amasaro awukoze. Fraccine LeFrak, washinze kandi akaba ayobora umuryango “Same Sky” yavuze ko ubuhanga n’ umurava abapfakazi berekana mu kazi kabo aribyo bituma bakomeza gukorana nabo.Yagize ati “Uburezi ni kimwe mu bintu biha umuntu ingufu zo kugira icyo ageraho.
Tuziko ejo hazaza hanyu ari heza kdi dutegerezanije amatsiko kwishimira ibyo muzagenda mugeraho mu gihe kiri imbere.” Gasamagera Benjamin Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) yatangaje ko biteguye gukorana n’aba babyeyi nyuma yo guhabwa amahugurwa ajyanye no gukora ubucuruzi mu gihe kigera ku mezi 6. Umuryango AVEGA Agahozo urashima gahunda zose zishyirwaho zigamije kuzamura imibereho y’ abapfakazi ba Jenoside yakoreswe Abatutsi, gusa ngo haracyari umubare munini w’abanyamuryango bagikeneye guhugurwa ku byabateza imbere.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw