Jeannette Kagame yahawe igihembo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 8 years

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Algeria Major Gen. Abdelghani Hamel yageneye igihembo Madamu Jeannette Kagame kubera uruhare rwe rw’indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburanganire n’Umuryango, Oda Gasinzigwa ubwo abanyamuryango ba Unity Club bari mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu ijoro ryo kuwa Kabiri 8 Werurwe 2016. Iri shimwe ryatangiwe mu nama ya 5 yiswe “The Kigali International Conference Declaration (KICD)” yigaga ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa yabereye i Alger muri Algeria kuva kuwa 7 kugeza 8 Werurwe 2016. Iki gihembo cyo ku rwego rwo hejuru kandi cyanashyikirijwe Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na ACP Peter Karake ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Polisi y’u Rwanda rivuga ko iki gihembo cyagenewe Jeannette Kagame cyashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana. Ubwo yaganiraga n’abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, Jeannette Kagame yavuze ko kuba yahawe iki gihembo bitazatuma agarukira aho ahubwo agiye kurushaho guha akazi abanyamategeko ngo ihohoterwa ricike burundu. Yagize ati “Ndumva iki kibazo kitazagarukira aha. Ntabwo twavuga ko tuzagarukira aha ahubwo mutwitege.

Abanyamategeko n’abo mu nteko ntituzaruhuka ibi bintu bitarangiye.” Yakomeje avuga ko bagomba gukomeza kurwanya ihohoterwa rikiboneka ry’ubwoko ubwo aribwo bwose, ryaba irikorerwa umwana w’umukobwa cyangwa iryo mu miryango.

Yagize ati “Twirinde za kirazira, ahubwo twimakaze indangagaciro zihesha agaciro ubuzima. Dukomeze dukore tugamije kwivana mu bukene n’imiryango yacu. Tumenye kuzigamira ejo hazaza, kuko ni ko kwigira nyako ni ko kwihesha agaciro. Twumve ko ishema ryacu, agaciro kacu, ari uko twakomeza gusigasira no guteza inbere ibyagezweho.” Kuri we ngo mu gusigasira ibyagezweho, yumva bakwiye gukomeza gushyira imbaraga mu bakiri bato, ati “Ese abakobwa bacu, urubyiruko rwacu tubafashe gute gutegura ubuzima bwabo, mu kwigira, kumenya kuzigama no gukoresha neza ibyo bafite. Igihugu cyacu gifite iterambere rikataje, bagomba rero gutozwa uburyo busobanutse bajyana naryo.”

Inama ya KICD yatangijwe mu 2010 ari ho havuye igitekerezo cya “Isange One Stop Center” maze ibihugu 43 bya Afurika, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango w’Abibumbye, Polisi Mpuzamahanga n’abandi bose bahise bashyigikira iki gitekerezo bakitabira iyi gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 8 years