Jeannette Kagame aritabira umukino uhuza Amavubi na Gabon

  • admin
  • 20/01/2016
  • Hashize 8 years

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame aritabira umukino uhuza u Rwanda na Gabon mu irushanwa rya CHAN rigeze ku munsi waryo wa gatanu.

Nk’uko tubikesha ibiro bya Madamu Jeannette Kagame, uyu mukino utegerejwe n’abatari bake uritabirwa n’abayobozi ku nzego zitandukanye. Ku mukino wafunguye iri rushanwa ubwo u Rwanda rwatsindaga Côte d’Ivoire igitego 1 ku busa, Perezida Paul Kagame wafunguye CHAN yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’umukobwa wabo Ange Ingabire Kagame.

Kimwe nk’abandi Banyarwanda bakomeje kwitabira ku bwinshi kureba iyi mikino aho ibere hirya no hino mu Rwanda, umuryango wa Perezida Kagame na wo ukomeje gushyigikira abasore bahagarariye u Rwanda. Mu mikino ya kabiri yo mu itsinda A kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2016 u Rwanda rurakina na Gabon i saa cyenda kuri Stade Amahoro, nyuma yaho saa kumi n’ebyiri Côte d’Ivoire ikine na Maroc. U Rwanda nirwo ruyoboye iri tsinda n’amanota atatu, aho rukurikiwe na Gabon na Maroc zinganya inota rimwe, Côte d’Ivoire ikaba igaheruka izindi.

Kuva tariki 16 Mutarama u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo rizwi nka ‘CHAN’ , aho rizasozwa tariki 7 Gashyantare 2016.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2016
  • Hashize 8 years