Jay Polly yatangaje ko yishimiye cyane umwana w’umukobwa ya byaye nyuma yogutandukana n’umugore wa mbere

  • admin
  • 11/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Tuyishime Joshua uzwi mu muziki nyarwanda ku izina rya Jay Polly yishimiye umwana we wavutse kuri uyu wa Kane ku ya 10 Ukuboza 2015 ahagana mu ma saa yine z’amanywa.

Ubwo Jay Polly yagiranaga ikiganiro n’Imvaho Nshya yarimo guhaha kugira ngo ahembe umubyeyi, umukunzi we Uwimbabazi Shalifah. Yagize ati “ Ubu mfite umunezero mwinshi n’ibyishimo bikomeye cyane mu muryango wanjye kandi nishimiye bidasubirwaho ko twabyaye umwana w’umukobwa”.

Jay Polly yakomeje avuga ko kugeza ubu umwana na nyina bamerewe neza cyane.

Umwana Jay Polly abyaye ni umwana wa kabiri kuko uw’imfura witwa Crystal yamubyaranye n’uwitwa Nirere Afsa. Mu kwezi kwa Kanama 2015, ni bwo Jay Polly yahamije ko yatandukanye na Nirere Afsa ariko bikaba byari bimaze iminsi bivugwa ko yatangiye gukundana n’Uwimbabazi.

N’ubwo Jay Polly yatandukanye na Nirere Afsa ntiyigeze yihakana umwana babyaranye.

Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

  • admin
  • 11/12/2015
  • Hashize 8 years