Jay Polly Yagereranije bagenzi be bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang n’abakobwa b’abapfapfa

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Jay Polly n’abo bafatanije gusigasira izina Tuff Gang babinyujije mu ndirimbo nshyashya yitwa Itabaza ihuriwemo n’abasore basigaye bagize iri tsinda, bagaragaje ko imbaraga bafite ziruta kure iz’abahoze bagize iritsinda ndetse na Jay Polly uyoboye iri tsinda akomeza abishimangira ati Tuff Gang ntago izazima.


Jay Polly ndetse n’abo bafatanije itsinda rya Tuff Gangz harimo na Khalfan usanzwe afatanya na Bull Dogg

Kuri ubu icyahoze ari itsinda rya Tuff Gang ryamaze gutandukana nyuma umwe muri aba basore ariwe Jay Polly akaza kuvuga ko we izina Tuff Gang adashobora kuzigera atuma risibangana mu mitima y’Abanyarwanda, muri iyi ndirimbo nshyashya Jay Polly agerageza kwibutsa abahanzi bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang ko ariwe wajyaga abaha impano zitandukanye ati: “ko muri nka ba bakobwa b’abapfapfa amatabaza yanyu arihe? Ahubwo se igihe twacaniye nibwo twatangiye? Ati ngewe buri wese aranzi uzabibaze na Vieu ati ngewe nizeye abantu ntazi iyo bavuye ntibazi impano nabahereye ku kibuye none ngo barasengera mu mabuye barihishahisha ntibazi imvura iguye…….”.

Ubusanzwe itsinda rya Tuff Gang ryamye rigizwe na Jay Polly ari nawe urisigayemo kuri ubu harimo kandi Bull Dogg, Green P, Fire man ndetse na P Fla wari umaze igihe kinini yirukanwe muri iri tsinda none kuri ubu Jay Polly wenyine ndetse afatanije n’abasore bahoze bagize itsinda rya HomeBoyz nibo basigaye bagize itsinda rya Tuff Gangz.
Umva hano indirimbo abagize Tuff Gang bihanangiriza abasore bayihozemo

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years