Jamie Vardy yashyize hanze ibye na Arsenal

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years

Ku myaka 29 benshi bibazaga impamvu uyu mwongereza Jamie Vardy yafashe icyemezo cyo kugumana na Leicester City, akareka ibyo kujya mu ikipe ikomeye ya Arsenal.

Nk’uko bigaragara kuri Sky Sport, ngo nta n’ubwo ari icyemeze yamugoye kugifata. Ngo yaba umutima we ndetse n’umutwe we byombi byahurizaga kutita kuri Arsenal agatekereza ku ikipe yamugize uwo ari we.

Ni nyuma yo gutwarana shampiyona na Leicester ndetse akanatorwa nk’umukinnyi w’umwaka na asasiyasiyo y’abanditsi ba ruhago (Football Writers’ Association).

Yemeza ko yabonanye n’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger ubwo bari mu mujyi wa Nice mu Bufaransa aho yari kumwe n’ikipe y’igihugu muri Euro2016.

Yagize ati: “twabonanye inshuro zirenze imwe muri hotel mu Bufaransa, gusa nta byinshi twavuganaga uretse kumba niba merewe neza. Ntekereza ko yabaga ari mu kazi kuko yari ari gukorere amateleviziyo muro euro.
Baranshatse ariko nagombaga kuguma mu ikipe yangize uwo ndi we.”

Uyu musore arikumwe n’ikipe y’igihugu mu rugendo yagiriye muri Slovakia gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2018.


(Photo Internet)




(Photo Internet)
Ku myaka 29,Jamie Vardy yafashe icyemezo cyo kugumana na Leicester City, akareka ibyo kujya mu ikipe ikomeye ya Arsenal

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years