James Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi wa EDCL batawe muri yombi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Sano James wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, Wasac, na Kamanzi Emmanuel uyobora EDCL aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu rivuga ko aba bombi batawe muri yombi ku wa 02 Nzeri 2017.

Polisi y’Igihugu ivuga ko Sano yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bibujijwe n’ingingo ya 628 y’igitabo gihana ibyaha mu Rwanda.

Iperereza rya Polisi ngo ryagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

Yanatanze binyuranyije n’amategeko isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw, ritangwa hatabayeho kugaragaza ibizakenerwa muri icyo gikorwa ari nabyo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

Naho Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Kamanzi Emmanuel, we Polisi ivuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Polisi ivuga ko Kamanzi yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ry’ibihumbi 45 by’amadolari ryo kugura ‘transformateur’ icumi n’iryo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (electric poles) rifite agaciro k’ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika. Iperereza rikaba rikomeje ku byaha bombi bashinjwa.

Kamanzi ayobora ishami rushinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) guhera ku wa 13 Gashyantare 2015 ubwo yemezwaga n’inama y’abaminisitiri, icyo gihe akaba yarasimbuye Nyamvumba Robert wari umaze kugirwa umuyobozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Icyo gihe yahise atangaza ko agiye gukora ibishoboka mu kurangiza imishinga y’ingufu igihugu gifite hagamijwe ko igihugu kigera kuri MW 563 cyifuzaga mbere y’uko 2017 irangira kandi amashanyarazi akagera ku baturage ku kigero cya 70%.

Sano James yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).

Ku wa 2 Nzeri 2017, nibwo James Sano yakuwe ku buyobozi yari amazeho imyaka isaga itatu asimburwa na Aimé Muzola. Sano aheruka kugaragara mu ruhame kuwa 1 Nzeri ubwo yitabiraga ibirori byo Kwita Izina ingagi 19 mu Karere ka Musanze.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe