Izina umwana yiswe rimugiraho ingaruka mu buzima bwe, dore ibyo warebaho utoranya izina rizatuma atera imbere

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years

Umuyarwnda yaricaye maze agira ati “izina ni ryo muntu,” n’ubwo ari ibyo mu minsi yacyera, no kubushakashatsi bwakozwe muri iyi minsi bwerekanye ko amazina ababyeyi bita abana akunda kubagiraho ingaruka mu buzima bwabo nk’uko bigaragazwa na The Independent.

Ni agatangaza kuba muri iyi minsi hari abageze ku rwego rwo kuba bishyura anadolari menshi abantu bafite ubunararibonye ngo babashakire amazina azatuma abana babo batera imbere.

Mu rwego rwo kukurinda kwita umwana izina ryamubuza amahirwe kandi ukaribona utiriwe ujya kwishyura abandi bantu, Muhabura.rw yifashishije ubushakashatsi butandukanye ni ko kubakorera urutonde rwa bimwe mu byo warebaho maze ugaha umwana amahirwe;

Izina ryoroshye kurivuga, rituma nyiraryo akundwa

Muri New York University , ubushakashatsi bwerekanye ko abafite amazina atagoye kuyavuga/ kuyasoma, bakunda guhabwa imyanya myiza mu kazi nk’uko byagarutsweho na Adam Alter, umuhanga mu by’imitikereze n’impamvu zimyitwarire ya kimuntu (psychologist)

Niba izina rimenyerewe (ritihariye), nyiraryo aba afite amahirwe menshi ku kazi

Mu nyigo yakozwe na Marquette University , yagaragaje ko abantu fabite amazina amenyerewe baba bakunzwe kurusha abafite amazina yihariye. Urugero: Mariya, Yohana, …

Mu gutanga akazi abantu bafite amazina y’amazungu bitabwaho kurusha abafite aya kinyafurika

Nk’uko bigaragazwa na The Atlantic, amazina afite inkomoko mu bazungu nka Emily Walsh cyangwa Greg Baker ba nyirayo barusha 50% by’amahirwe ababa bafite amazina ya kinyafurika nka Lakisha Washington cyangwa Jamal Jones. Ngo ufite ayo mazina y’amazungu afatwa nk’ufite uburambe bw’imyaka umunani mu kazi.

Iyo izina ritangizwa n’inyuguti yo mu z’imbere byongera amahirwe

Uretse no kuba byaragaragajwe mu cyiswe Economics of Education Review, iyo abantu babiri bari ku rutonde bakaba bafite ibyo banganya nk’amanota, usanga habanje guhamagarwa uwo izina rye riza imbere hagendewe ku rukurikirane rw’inyuguti.

Izina rifitanye isano n’icyubahiro, ryongerera agaciro nyiraryo

Mu bushakashatsi bwakorewe ku mugabane w’i burayi, bagiye mu ma kampani yo mu Budage. Basanga abafite amazina afite aho ahurira n’imyanya y’icyubahiro nka Kaiser [(emperor) umwami w’abami] cyangwa König [(king) umwami] bari mu myanya yo hejuru kurusha abafite amazina ya rubanda rugufi nka Koch [(cook) umutetsi] cyangwa Bauer [(farmer)umuhinzi].

Amazina adasanzwe ni inkingi y’amakosa y’ubwana

Mu nyigo yakozwe muri 2009 na Shippensburg University ntibahamije neza ko ufite bene aya mazina ari umunyamakosa, ariko bavuze ko urubyiruko rufite bene ayo mazina rukunda kwisanga mu byaha cyane ko baba badakunzwe n’abo babana.

Izina rigufi rifasha nyiraryo kumenyekana

Iyo izina ry’umuntu ari rirerire, usanga ahura n’ingaruka zirimo gukoresha utubyiniriro tugufi mu rwego rwo korohereza abamukurikirana. Ibi bituma izina rye nyakuri ritamenyekana


(photo internet)

Si byiza kwitirira umwana ibihe urimo cyane cyane ibitari byiza kuko bimugiraho ingaruka ziganjema ipfunwe, urugero: Ntambara cyangwa Bapfakurera.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years