Iyumvire ubuhamya bw’abakobwa n’abagore bakora muri serivise ya massage uburyo bigurisha bakinjiza agatubutse

  • admin
  • 31/12/2018
  • Hashize 5 years

Umunyamakuru umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze uburyo yagiye kwaka serivisi yo gukorerwa masaje ahubwo bagashaka no kumwongereraho gukora imibonano mpuzabitsina ahitwa Luzira mu Mujyi wa Kampala.

Uyu avuga ko yakiriwe muri imwe mu nzu zitanga serivisi ya masaje ndetse agashima uburyo yakirijwe n’impumuro y’indabyo ndetse n’amashusho yerekeza ku mibonano mpuzabitsina yeretswe ubwo yari aho bakirira abakiriya.

Yabwiye Chimpreports ko yabajijwe n’umukobwa wari ugiye kumuha serivisi ati “ Ese hari igice twakwitaho by’umwihariko?” undi amusubiza ko “ntacyo”

Ubwo masaje yari hafi kurangira wa mukobwa yarongeye aramubaza ati “Hari ikindi twakongeraho” Undi ati “ Ushatse kuvuga iki? Icyo kongeraho kihe?”

Umukobwa yamusubije ati “ Nagufasha kuruhuka, ukampa Shs 50,000. Kuryamana ni Shs 15,000”. Umugabo ati “ Oya, urakoze, aha birasanzwe?”

Umukobwa ati “ Yego, ahanini abakiriya bacu ni abagabo bubatse, hari igihe baza bafite ibibazo tukabaruhura. Ntibita ku kuba bakwishyura ayo mafaranga. Abatubatse usanga akenshi batarekura amafaranga.”

Ku ngingo yo kuba yakwandura virusi itera SIDA, uyu mukobwa yavuze ko akenshi we akoresha udukingirizo kuko tuba duhari.

Abajijwe n’uyu munyamakuru wari umukiriya muri icyo gihe niba ibi bitafatwa nk’uburaya yagize ati “ Mu by’ukuri sibyo. Dukorera abantu masaje ariko niyo ushaka imibonano mpuzabitsina, turayigukorera ku giciro runaka. Ntitwicuruza, ariko tuba dukenewe cyane.”

Uyu mugore w’abana babiri yavuze ko bakira abakiriya bari hagati ya babiri kugeza kuri 15 ku munsi kandi ko hari igihe binjiza agatubutse kurusha n’umukoresha wabo.

Ati “ Rimwe na rimwe twinjiza aruta aya bosi. Niba mbonye abakiriye batatu turyamana bampa Shs 100,000 bivuze ko mbona Shs 300,000 ku munsi.”

Aya maashilingi asaga ibihumbi 75,000 by’amafaranga y’u Rwanda ku munsi.

Umujyi wa Kampala wakunze kuvugwaho kubamo amahaho ku bantu bicuruza. Mu minsi ishize, byarasakaye ko abakobwa b’Abanyarwanda bafata iya mbere mu kujya gukorera amafaranga avuye muri ubu bucuruzi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/12/2018
  • Hashize 5 years