Iyumvire iby’Umugabo ahongerwa amafaranga ngo aryamane n’abangavu abakize umwaku [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 19/05/2018
  • Hashize 6 years

Umugabo wo mu gihugu cya Malawi uzwi ku mazina ya Eric Aniva utuye mu cyaro cy’akarere ka Nsanje ho muri Malawi bivugwa ko buri muryango ufite umukobwa w’umwangavu ugomba kwishyura uyu mugabo kugirango aryamane n’uwo mwangavu ngo amukingire umwaku wazamuturukaho abaye ataryamanye n’ umugabo.Gusa ngo abana n’ubwandu bwa SIDA.

Abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 13 ngo ni bo bagomba kuryamana n’uyu mugabo nyuma yuko bajya mu mihango yabo ya mbere.

Kugirango uyu mugabo aryamane n’aba bana b’abakobwa ngo nta gahato kaba karimo ahubwo ngo baba bamwinginga kuko bisa nk’ibyaye ihame ko buri mwana wese w’umukobwa ugeze muri iki kigero cy’ubukure aba azi ko agiye kumarana iminsi 3 n’uyu mugabo ushinzwe kubakuraho umwaku nkuko byemezwa n’abaturage batuye muri iki cyaro Cya Nsanje.

Uyu mugabo w’imyaka 40 ukora umwuga w’ubucuzi ngo ahembwa amadorari ari hagati ya 4 na 7 ($4 – $7) kugira ngo aryamane n’umwangavu umwe.Bivugwa ko uyu Eric Aniva amaze kuryamana n’abangavu (abana babakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 13) barenga 100 nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

Uyu mugabo kandi avuga ko iki gikorwa gitegura neza umwana w’umukobwa akazavamo umugore mwiza uzashimisha umugabo.Kuri ubu ngo afite abagore babiri yemera n’abana batanu nubwo ngo atazi umubare w’abo amaze guterera inda muri icyo gikorwa cyo kuvura abantu umwaku.

Si abana bato baryamana n’uyu mugabo gusa kuko ngo mu migenzo y’aka gace ngo nk’ iyo umugabo apfuye, umugore we abanza kuryamana na Aniva mbere yo kumushyingura, umugore yakuramo inda bigasaba ko nabwo abanza kwihumanura cyangwa gutsirika umwaku aryamana n’uwo mugabo mbere yo kugira ikindi akora.

Abakobwa baba bararyamanye n’uyu mugabo nkuko bivugwa n’abo yabikoreye, ngo bamufata nkumuntu usobanutse kandi w’umugabo kuko ngo aba yarabarinze umwaku mu buzima bwabo ndetse n’imiryango yabo bityo ngo babona ari umugabo w’ikitegererezo kandi ukwiye kubahwa na buri umwe wese.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/05/2018
  • Hashize 6 years