Iyo tugusaba kwimuka tuba tugushakira ineza -PM Dr Eduard Ngirente

  • admin
  • 11/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente yasabye abaturage bari kwimurwa mu manegeka kubera ku bashakira umutekano bitewe n’ikibazo cy’ibiza bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, ko igihe hafashwe ingamba zo kwimura abantu bajya habihita bimuka ndetse ko batakumva ko ari ukubanga, ahubwo ari ukubashakira ineza.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 aho yavuze ko igihe ubuyobozi busabye abaturage kwimuka ahantu hitegeye ibiza bakwiye kubyumva, kuko ikiba kigamijwe ni ukurinda ko hari umuntu yatakaza ubuzima bwe.

Yagize ati “Icy’ibanze si uko baba banyuzwe n’aho batujwe, ariko tukurinda ko wapfa uzize ibiza. Iyo tukwimuye, turarinda wowe mugabo, wowe mugore, ariko turarinda n’abo bana mufatira ibyemezo kuko ni abana b’u Rwanda. Umuntu ashobora kuvuga ngo baranyimuye, bamvanye mu nzu yanjye, ariko twe tuba twishimye,kuko ntuzapfa.”

Yavuze ko leta ikomeza kugira uruhare mu kwita ku miryango yahungabanyijwe n’ibiza nko gufata mu mugongo ababuze ababo, kugeza ubu uturere twibasiwe cyane tukaba ari Karongi, Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Bugesera.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko mu bushobozi leta ifite izakomeza kugenda ikemura ikibazo cy’abantu batuye nabi, ubu hakaba harimo uburyo bwo kugenda hubakwa imidugudu y’icyitegererezo.

Yakomeje agira ati “Ntabwo leta yubakira abantu amazu, ahubwo ibafasha kubaka. Harimo gusuzuma ahantu twakubakira abantu, abatishoboye tukabakatira ikibanza tukabaha aho batura, noneho abafite ubushobozi buringaniye tukaba twanakibaha ku ideni, tukagenda tubimura buhoro buhoro.Turakomeza gushishikariza abaturage ko igihe hafashwe ingamba zo kwimura abantu, bakwiye kwimuka. Dusaba abaturage kudufasha muri icyo gikorwa, iyo tugusaba kwimuka tuba tugushakira ineza.”

Mu mezi ane gusa kuva muri Mutarama 2018, leta imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 300 mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza ndetse ku ngengo y’imari hakaba harateganyijwe amafaranga yo kwita ku bahuye n’ibibazo nk’ibi.

Kuri ubu Imihanda minini 25 yo ku rwego rw’igihugu yari yangiritse yarasanwe, ibiraro 13 byasenyutse biri muri gahunda yo gusanwa ndetse n’abaturage babaye bahawe indi nzira naho ibiraro bitatu imirimo yo kubisana yaratangiye. Imihanda 44 yo ku rwego rw’uturere yangiritse, 40 yahise iba nyabagendwa ariko ine yo mu turere two mu Burengerazuba ntirasanwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/05/2018
  • Hashize 6 years