Iyo politiki ari mbi, ikivamo cyose nacyo kiba kibi-Perezida Kagame

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yemeza ko igihe politike igenze nabi,ibiyivamo nabyo ntakabuza biba nabi,bityo ngo niyo mpamvu ubworoherane no kubazwa icy’umuntu akora ari ingenzi.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nyafurika y’iminsi ibiri y’abayobozi b’ibigo ihurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, ibya Leta n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika iri mu murongo mwiza nyuma y’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika n’ayoroshya urujya n’uruza yasinyiwe i Kigali umwaka ushize.

Yavuze ko amakuru afite ari uko mu bihugu 22 bisabwa kuyemeza burundu ngo ashyirwe mu bikorwa, kimwe ari cyo kibura.

Kagame yavuze ko nubwo ayo amasezerano agiye kujya mu bikorwa, akazi gakomeye nibwo gatangiye ngo abyazwe umusaruro uko bikwiriye.Yavuze ko mbere na mbere politiki ikwiye kubigiramo uruhare, ibihugu bikoroherana kandi bigafashanya.

Ati “Icyo twakora cyose haba mu bijyanye n’ubukungu, umusaruro uvamo uba ufite aho uhuriye n’ubushake bwa politiki. Iyo politiki ari mbi, ikivamo cyose nacyo kiba kibi. Niyo mpamvu ubworoherane, gukorana n’imiyoborere ishingiye ku kubazwa ibyo ukora ari ingenzi. Dukeneye kumva ko byihutirwa kandi tukagira intego.

Benshi mu bitabiriye iyi nama ni abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika. Bitezweho gutanga umusanzu w’ibitekerezo n’ubushobzi ngo uwo mugabane ugere ku rwego rw’indi migabane mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko bitagerwaho hatabaye guhindura imikorere cyane cyane mu bikorera.

Ati “Ntawe ukwiriye gushimishwa no gukora ibintu mu buryo busanzwe. Uyu ni umwanya w’abayobozi b’urwego rw’abikorera gutekereza ku bikwiriye guhinduka. Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko by’umwihariko ku rwego rw’igihugu bizasaba ibiganiro no koroherana.

Umuryango w’abibumbye ugaragaza ko mu 2050 Afurika izaba ifite abaturage bagejeje igihe cyo gukora bagera kuri miliyari. Buri kwezi, muri Afurika hakenerwa akazi miliyoni 1.7.

Kagame yavuze ko uyu ari wo mwanya wo gukora igikwiriye ngo abo bantu batazabura icyo bakora bakaba umutwaro kuri Afurika.

Ati “Nta mwanya dufite wo kongera gutakaza ngo dukore ikidakwiriye. Iyo mibare ikwiriye kubera Afurika umutungo ukomeye aho kuba umutwaro. Ni inshingano zacu ko ukwihuza kuduhindukiramo ubukungu n’imibereho myiza y’abanyafurika.

Yakomeje avuga ko “Icyo dukeneye gukora ni ibikorwa byinshi by’ubucuruzi dufatanyije. Guverinoma n’abikorera bagomba gukorana bya hafi mu gutanga uburezi, amahugurwa bizafasha urubyiruko rwa Afurika kubona ubumenyi bakaba intangarugero mu by’inganda, serivisi n’ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko byose bisaba guhindura imyumvire, abantu ntibakomeze kumva ko bihenze.

JPEG - 56.3 kb
Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo umugabane wa Afurika utere imbere ku rwego ibindi bice by’isi biriho, biwusaba kutongera gutakaza igihe ahubwo ugashyira hamwe.

Perezida wa Africa CEO Forum, Amir Ben Yahmed, yasabye abikorera muri Afurika kugira intego n’umuhate ngo bagere ku iterambere abandi bagezeho.

Yavuze ko ari umwanya ngo bafatirane amasezerano ashyiraho isoko rusange bayabyaze umusaruro.

Ati “Ubukungu ni nka siporo, ni amarushanwa. Sosiyete zirarushanwa, ibihugu birarushanwa , imigabane ikarushanwa ariko hose kwiha intego, kwiyemeza no gukora cyane nibyo bituma ugera ku ntsinzi.

Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya karindwi itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Faure Gnassingbé wa Togo, Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years