Iyo muvuga 100% rero mba numva icyo muvuga- Umukandida wa FPR Paul Kagame

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Burengerazuba bw’Igihugu, Paul Kagame, yiyamamarije mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Perezida Kagame yijeje urubyiruko ikizere kirabye ndetse abemera nibikorwa bitandukanye ababwira ko bafatanyije nta ntambara ya batera ubwoba ati “Ejo hari uwatubwiye ngo nta ntambara yadutera ubwoba. Icyo tuzuga rero ni intambara, ni urugamba rw’ibikorwa byubaka igihugu, ni urugamba rwubaka ubukungu, rukubaka iterambere twifuza kugeraho mu myaka iri imbere.”

Yanashubuje ikibozo cy’Urubyiko Ati “Murabona rero ko u Rwanda dufite urubyiruko runini cyane, mu banyarwanda bose uko tungana bose mu gihugu uko tungana hano, birenga 70% ni urubyiruko.

Ndanarubona hano. Urubyiruko rero nirwo mbaraga z’igihugu, turashaka rero urwo rubyiruko ko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza hanyuma izo mbaraga zigakomeza gukoreshwa twubaka igihugu cyacu.

Ibyiza biracyari imbere. Kandi ni umwe muri mwe watanzweho urugero, tuzi ko hari n’abandi benshi muri mwe bameze nkawe, tuzabafasha, turifuza ko mugera ku mahirwe. “
SOMA INKURU BITANYE ISANO Rutsiro: Itsinda ry’Abanyamakuru bashimye ibikorwa bya VUP n’iterambere …
http://www.muhabura.rw/amakuru/politiki/article/rutsiro-itsinda-ry-abanyamakuru-bashimye-ibikorwa-bya-vup-n

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO Rutsiro: Bugarura kimwe mu birwa bitangaje biri mu kiyaga cya Kivu bacyesha Perezida Kagame Kivuhttp://www.muhabura.rw/amakuru/investigeted-stories/article/rutsiro-bugarura-kimwe-mu-birwa-bitangaje-biri-mu-kiyaga

Paul Kagame yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rutsiro, hakurikiye ho Karongi

Paul Kagame yatangiye ijambo rye agira ati “Maze rero ibyo Philbert yari amaze kutubwira, ari muri Karongi ari n’ahandi mu gihugu hose, aho bihera ha mbere twarabanje twubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nta kurobanura.

Aha kabiri, ni Abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu icyabo. Uru Rwanda n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije ntabwo Umunyarwanda, ntabwo twese hamwe twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu, Abanyarwanda bumvishwa ko igihugu atari icyabo ahubwo ko ari icy’abandi baturuka hanze baje kukiyobora ku buryo bazaga bakabwira umuntu icyo agomba gukora n’icyo atagomba gukora…kera mbere y’ubukoloni ntabwo hashize imyaka myinshi igihugu cyongeye kuba icy’Abanyarwanda ntabwo navuga ko birenze imyaka 23.

Umukandida wa FPR Inkotanyi , yabwiye abaturage benshi ba Karongi bitabiriye ati “Iyo muvuga 100% rero mba numva icyo muvuga. Ni mwebwe hanyuma nanjye tugafatanya tukubaka igihugu cyacu. “

Umukandida wa FPR Inkotanyi Kagame ati “Ntabwo mwasigaye inyuma, ntimuzasigara n’inyuma. Hari byinshi dufite tugomba gukora ariko hari na byinshi dufite duheraho. Ari ayo mashanyarazi, ari imihanda, ari amashuri, ari amavuriro, ari inganda n’ibikorwa bindi byose biterwa n’ibi bimaze gutera imbere kandi turashaka gukomeza kubiteza imbere.”

“Byari nko kutubwira ngo iyi mishanana abategarugori bacu bambara ko nta kirimo muyijugunye mwambare , hasi hasigare ubusa, ibigezweho by’amajyambere, ariko ubu Abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ariho hose.

N’abo bose birirwa bagenda muri iyi mihanda ndetse bakaza na hano kureba ko Abanyarwanda baba baje bitabiriye n’aha ngaha bazanywe ku gahato, bafatiweho imbunda? Baraza bababona ntibabyumve.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO Karongi: Abahinzi barinshimira umusaruro bakura kuri Kawahttp://www.muhabura.rw/amakuru/ubukungu/article/karongi-abahinzi-barinshimira-umusaruro-bakura-kuri-kawa

U Rwanda rushya, u Rwanda rwacu, u Rwanda rurimo ubuyobozi Abanyarwanda bose bisangaho nta nenge rufite. Rero, Banyakarongi buri wese asubije amaso inyuma ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze, sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi. Duteye imbere mu mutekano, mu bumwe, mu muco, no gukora tukiteza imbere.”

Ubundi cyari icy’abagiraneza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ariyo yose, ko ariwo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo. Hari umwambaro w’Abanyarwanda.

SOMA INKURU ZIFITANYE ISANO Karongi: Perezida ashimirwa n’ abacitse ku icumu rya Jenosidehttp://www.muhabura.rw/amakuru/ubukungu/article/karongi-abahinzi-barinshimira-umusaruro-bakura-kuri-kawa


Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years