Iyo biza kuba gushaka kuba Perezida sinari kuba naragiye ku rugamba-Perezida Kagame

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko kuva na kera atigeze ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu agamije kuba Perezida, kuko iyo biza kuba aribyo atari kwirirwa ajyayo ahubwo aba yariyicariye agategereza ko ayobora.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’urubyiruko cyabereye hejuru ku ngoro y’inteko ishingamategeko ahitwaga muri CND ahari n’ibirango by’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Muri icyo kiganiro asubiza uwa mubajije ku bijyanye no kuva ku butegetsi, yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo usanga abayobozi baguma ku butegetsi bishingiye ku mahitamo y’abaturage no mu gihe atari byo.

Yagarutse ku busabe bw’abaturage bamusabye mu 2017 ko yakwiyamamariza kongera kubayobora mu matora yanatsinze, nyuma y’uko na none bagize uruhare mu gutuma ingingo zimwe na zimwe z’Itegeko Nshinga zivugururwa mu 2015.

Yavuze ko mu 2017 yumvaga adashaka gukomeza kuyobora ku buryo no mu ishyaka rye bamwinginze ariko yemera kubumva.

Ati ‘‘Mu by’ukuri igitekerezo cyanjye cyari icyo kudakomeza kuyobora. Ibyo nta banga ririmo. Mu ishyaka ryanjye, twaraganiriye mbabwira ibitekerezo byanjye by’igikwiye gukurikiraho. Ibitekerezo byabo byari bihabanye n’ibyanjye. Nemeye kubumva, ndetse narababwiye nti mukomeze mutekereze ibintu mu buryo butandukanye, ku buryo ubutaha mutagomba kuzana iyo ngingo.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku gitabo kivuga ku bakuru b’ibihugu bagiye ku butegetsi mu buryo busa n’impanuka, avuga ko nawe ashobora kuba ari umwe muri abo.

Mu minsi ishize hasohotse igitabo cyitwa Accidental Presidents cya Jared Cohen kivuga ku bagabo umunani bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo busa n’ubutunguranye ariko bagakora impinduka zikomeye.

Ati “Nabonye igitabo, kivuga Perezida mu buryo bw’impanuka. Ndatekereza ko nshobora kuba ndi umwe muri abo. Mbaye nk’ukoresha iryo jambo, kuba Perezida mu buryo butunguranye, ntibisobanuye ko ntacyo naricyo mbere. Mbere y’uko mba Perezida nari umuntu urwana, ndavuga kurwana bya nyabyo, aho buri munsi utazi ko uri bubeho undi munsi.”

Aha yavuze ko muri ibyo bihe, we atari ari kwishimisha cyangwa ngo abe yaragiye ku rugamba bimugwiririye ndetse niba hari n’umuntu utekereza ko yagiye muri ibyo bihe nk’uwishimisha,aba yibeshya

Ati“icyo gihe uba wibeshya cyane”.

Yavuze ko bisobanuye ko ibyo ari gukora ari inshingano ndetse ko yisanisha nabyo.

Ati “Mfite inshingano z’ibyo ndi gukora, ibizavamo, ndetse n’uko nisanisha n’ibyo byose. Ntabwo nari ndi kwishimisha.”

Yakomeje avuga ko atarwaniraga kuba Perezida kuko iyo aza kuba aribyo yashakaga aba ataragiye ku rugamba.

Ati“Ku rugamba nashoboraga kuba nabura ubuzima kimwe n’uko abandi benshi babuze ubuzima.Nta nubwo narwaniraga kuba Perezida, habe na gato, muri make iyo biza kuba ari ukurwanira kuba Perezida, ntabwo mba naragize uruhare mu rugamba.

Narwaniraga kugira igihugu ntari mfite, gutanga umusanzu hamwe n’abandi mu kugera ku mpinduka zari zikenewe mu gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize, hari byinshi u Rwanda rwagezeho, rimwe na rimwe abantu batari baziko bari bubigereho ndetse ko ubu igihugu kiri mu murongo mwiza ufite aho uganisha igihugu.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kane u Rwanda ruri bube rwizihiza imyaka 25 ishize ingabo za ri iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda imiyoborere mibi rwari rumaranye igihe, yatumye bamwe Abatutsi benshi bahunga igihugu ndetse abasaga miliyoni imwe bakicwa muri Jenoside mu 1994.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years