Iyo abantu bafite ubushake bakorera hamwe- Paul Kagame

  • admin
  • 31/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi, yijeje Abanyagakenke ko ibyo Umuryango wamutanze nk’umukandida ubasezeranya ari ukuri kandi bizakorwa, ahera no ku bintu bitandukanye byakozwe muri manda iheruka.

Paul Kagame Ubwo kuri uyu wa Mbere, yari mu Karere ka Gakenke ku kibuga cy’umupira i Nemba, yabwiye Abanyagakenke ko mu mpinduka FPR Inkotanyi yazanye mu Rwanda, harimo ko ibikorwa bitandukanye n’ibyagiye biba ahandi.

Yagize ati “Ubudasa mvuga, aho tuvuye n’aho tugeze n’inzira dushaka gukomeza, n’iyo twiyamamaza, mu bikorwa by’amatora, twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibintu uko tubizi, uko biri. Ibyakozwe byavuzwe, nibyo nta gukabya, nta kubeshya.”

“Ibyasezeranyijwe twifuza gukora na byo nibyo, nta gukabya nta kubeshya. Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR tubabeshya ibyo tutazakora, ntibishoboka. Ntabwo twabasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR cyangwa FPR hanyuma bye kuzakorwa.”

“Ikidutandukanya, kera nta byakorwaga, ariko noneho byagera igihe kimwe, abantu, abayobozi muri politiki icyo gihe bagasezeranya ibintu batazakora. Hari ukutabikora mu buryo busanzwe, hari no kubisezeranya abantu kandi uzi ko utazabikora, imyaka ikaba icumi, ikaba ingahe.”

Bimwe mu byo Perezida Kagame yaherukaga gusezeranya abatuye Akarere ka Gakenke kandi byose byamaze gukorwa, harimo umunara wa televiziyo wa Kabuye wuzuye, ubu ufasha abatuye aka karere kureba televiziyo mu gihe mbere bitashobokaga.

Harimo umuhanda Giti cy’inyoni – Gakenke ubu uri gusanwa, hakaba n’ibitaro bya Gatonde ubu bageze hejuru y’amadirishya byubakwa ndetse n’ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza ubu rikorera mu murenge wa Ruli.

Perezida Kagame yakomoje ku mashanyarazi akarere ka Gakenke usanga agaragara mu ngo zingana na 20%, ariko manda ishize yatangiye mu 2010, muri Gakenke akaba yari kuri 0.8%.

Yakomeje agira ati “Navuga ko bikiri hasi ariko ni 20% bivuye ku busa. Ariko ikiba cyatumye biva ku busa ku ijana bikagera kuri 20% biba ari urugero rw’ibishoboka, ubutaha uzaba 40%, 50% bikazagera ku 100% kuko niho tugana.

Iyo abantu bafite ubushake, bakorera hamwe, bahitamo ibyo bakora n’uko babikora neza, nta kidashoboka. Nta ntambara yadutera ubwoba. Rero bantu ba Gakenke, amateka murayazi, amateka mabi y’inyuma turashaka kuyasiga inyuma, tugakomeza tujya mu bikorwa byo kubaka, byo guteza imbere igihugu cyacu nk’uko bikwiye.”

Yakomeje avuga ko mu mpinduka FPR yazanye ari no kumvisha Abanyarwanda ko mu kwiteza imbere aribo ba mbere babifitemo uruhare kandi nta wundi uzabibakorera.

Kagame yavuze ko mu itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 4 Kanama, Abanyarwanda bazaba bareba icyo bashaka kugeraho mu myaka irindwi iri imbere uhereye kuri iyo tariki.

Yakomeje agira ati “Uwo muzaba mutora, ntacyo yageraho atari kumwe namwe, ntacyo yageraho atari ubufatanye, nta cyamuvaho. Atari umutekano ubashingiyeho, hatari ubumwe bubashingiyeho, hatari ubwo bufatanye mu bikorwa bibashingiyeho, hatari ugushishoza n’ubushake bwo guhangana n’ibibazo bibashingiyeho, ntabwo byashoboka.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/07/2017
  • Hashize 7 years