Iyo abagore bungutse buri wese arunguka ntawe uhomba-Perezida Kagame

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame uyu munsi yatangije ihuriro mpuzamahanga ryiga ku buringanire (Global Gender Summit), yavuze ko igihe abagore bageze ku byiza bigera kuri bose ku buryo kunguka kw’abagore nta n’umwe ushobora kubihomberamo.

Ubu ni ubutumwa umukuru w’igihugu yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2019, atangiza Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire (GGS) ibaye bwa mbere ku mugabane wa Africa ikakirwa n’u Rwanda.

Iyi nama iri kuba ku nshuro ya kane ihurije hamwe abasaga 1000 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi mu nzego za leta, abashoramari, abashakashatsi n’imiryango itari iya Leta n’abikorera.

Perezida Kagame yavuze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritareba abantu bamwe ahubwo rigerwaho mu bufatanye bwa bose.

Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko byakabaye byarakozwe ko abagabo bita cyane ku buringanire, ku buryo abagore babona amahirwe angana, abafasha kwinjira mu ishoramari, abagabo bafata nk’ibisanzwe.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagore ari ingira kamaro kuko ibyo bakoras byose buri wese byamugirira inyungu.

Ati”Abagore ni ababyeyi, abana na bashiki bacu.Iyo abagore bungutse, buri wese arunguka; ntawe uhomba.’’

Perezida Kagame agaragaza ko kuba umugabo ari mu mwanya w’ubuyobozi bitamuha ububasha bwo kudatekereza ku buringanire ariko kuba umugore mu buyobozi bisobanuye ko agomba gutekereza uko uburinganire bugira ingaruka ku kazi ke.

Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina, yashimangiye ko abagore ari ishoramari rikomeye sosiyete yose yashyiramo imbaraga.

Ati “Isi idaha abagore umwanya wo kwiteza imbere si Isi nziza. Nka AfDB tugomba gutera imbere no gukuraho imbogamizi zibangamiye uburenganzira bw’abagore. Tugomba guhindura amabwiriza hagashyirwaho aha ububasha abagore.’

Yagaragaje ko iyo abagore bungutse nibura 90% y’ibyo bafite akoreshwa mu kwita ku ngo zabo harimo n’abagabo.

Ati “Abagore bishyura inguzanyo ku kigero cya 90%. Banki nzima zibaha inguzanyo.’’

Inama yiga ku buringanire iba kabiri mu mwaka, yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Kuri ubu mu Rwanda ab’igitsinagore bihariye 52% ndetse rukaba rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko bangana na 61.25%,mu gihe abagize Guverinoma ari 50% na 40% bari mu nama njyanama z’inzego z’ibanze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years