Iyicwa ry’abatutsi i Nyamirambo n’uruhare rwa Minisitiri Nzabonimana Callixte mu irimburwa ry’abatutsi muri Gitarama

  • admin
  • 11/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu ntangiriro za Kamena 1994, mu gihe gahunda yo gutsemba Abatutsi byasaga nkaho igiye kurangira mu bice byinshi Guverinoma ya Kambanda yari ikigenzura, Guverinoma yari yaratangiye guhisha ibimenyetso bya Jenoside, harimo gusenya amazu no guhisha imibiri y’ Abatutsi bari bamaze kwicwa. Minisitiri Nzabonimana Callixte yagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa politiki yo gutsemba Abatutsi ku rwego rw’igihugu, ndetse no ku rwego rwa Gitarama, Perefegitura avukamo, aho yashyigikiye iyo politiki akanatanga ibikoresho bya ngombwa kugira ngo ishyirwe mu bikorwa. Muri 1994, yari Minisitiri w’Urubyiruko muri Guverinoma y’abicanyi, akaba na Perezida wa MRND muri Gitarama.

I. IYICWA RY’ABATUTSI MURI PARUWASI GATORIKA YITIRIWE MUTAGATIFU CHARLES LWANGA I NYAMIRAMBO

Tariki 10 Kamena 1994, Interahamwe zishe Abatutsi barenga magana ane (400), barimo cyane cyane abana, bari bahungiye i Nyamirambo muri Paruwasi ya Charles Lwanga. Kuwa gatanu tariki ya 10 Kamena 1994, Interahamwe zaje muri iyo Paruwasi zivuga ko zije kuhavana by’ubutabazi imfubyi. Zari ziyobowe na Kigingi, umwe mu bayobozi bazo.

Padiri Henri Blanchard w’Umufaransa, na Padiri Otto Mayer w’Umudage, banze gufungura umiryango. Interahamwe zitangira kuwuhingisha amashoka, zitera na grenade. Interahamwe zatwaye Abatutsi zibapakiye mu modoka nini ya kamiyo yabajyanye ikagaruka gutwara abandi, byabaye inshuro nyinshi kugeza igihe batwariye Abatutsi bose bari bihishe muri iyo Paruwasi.

Padiri Otto Mayer yagiye gutabaza kuri Koleji Mutagatifu Andereya, hafi ya Paruwasi, aho hari abasirikare ba Leta bahakambitse. Yahagaritswe kuri bariyeri, Interahamwe zimutegeka gusubira inyuma aho avuye.

Nyuma, Padiri Otto Mayer yaje kongera kugerageza kujya gutabaza noneho umukozi wa Leta amuha urwandiko rumwemerera gutambuka kuri bariyeri. Yaje kubona ya kamiyo yatwaraga Abatutsi, abona imirambo irambaraye hasi no muri kamiyo. Uwo mupadiri yaje no kumenya bamwe mu bishwe kuko bari abakirisito ba Paruwasi. Mu Batutsi bishwe abana nibo bari benshi.

Umunyamakuru Jean Chatain w’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyandikwa buri munsi cyitwa « L’Humanité », yaje gutangaza iby’ubwo bwicanyi bukabije muri icyo kinyamakuru cyasohotse tariki ya 13 Kamena 1994, anavuga ko abapadiri ba Paruwasi babariraga abishwe mu bantu ijana na mirongo irindwi (170).

Abatutsi barokotse ubwo bwicanyi bo bavuga ko abavanwe kuri Paruwasi ya Charles Lwanga kuwa gatanu tariki ya 10 Kamena 1994 bakaza kwicwa n’Interahamwe, barengaga umubare wa magana ane (400).

Aba batutsi bishwe nabi cyane. Benshi batawe mu cyobo ari bazima cyari cyaracukuwe inyuma ya Club Rafiki, babatwikiramo. Nyuma ya Jenoside, barataburuwemo, basangamo ibiti by’amakara babatwikishije. Colonel Laurent Munyakazi niwe watanze amabwiriza yo kubica.

MINISITIRI NZABONIMANA CALLIXTE MW’ISHYIRWA MU BIKORWA RYA POLITIKI YO GUTSEMBA ABATUTSI MURI PEREFEGITURA AVUKAMO : GITARAMA

1. Callixte Nzabonimana yinjije urubyiruko mu mutwe w’Interahamwe anazifasha guhabwa imyitozo.

Callixte Nzabonimana, nka Minisitiri w’Urubyiruko na Perezida wa MRND muri Perefegitura Gitarama, yagize uruhare runini mu kwinjiza urubyiruko mu mutwe w’Interahamwe, kuzishakira imyitozo, kuziha intwaro, no kuzishishikariza kwanga Abatutsi, muri iyo Perefegitura no mu gihugu cyose. Nyuma, hagati ya Mata na Nyakanga 1994, yategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, Nzabonimana na Jean Kambanda baremye batayo y’abicanyi yiswe Ndiza, yari igizwe n’abasirikare n’Interahamwe, muri Segiteri Kibangu, Komini Nyakabanda, aho batanze imbunda banabwira abaturage ko izo mbunda zari izo kwica Abatutsi. Iyo batayo yahise itsemba Abatutsi bari bararokotse ubundi bwicanyi bwarimo bubakorerwa. Nzabonimana yanahaye abo bicanyi imyenda n’ingofero bibaranga, amabendera ya MRND n’imbunda.

Tariki ya 15 Gicurasi 1994, Callixte Nzabonimana, ari kumwe na Major Jean-Damascene Ukurikiyeyezu wari mu bashinzwe auto-défense civile muri Gitarama, yayoboye inama muri Selire Ruhango, Segiteri Nyamagana, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, yashyizeho komite idasanzwe muri iyo Komini.

Abatutsi benshi bafatiwe kuri za bariyeri zari ku mihanda, barimo Nyabugaju, Ruhezamibigo na Languida, bishwe bitegetse n’iyo komite. Mu gihe iyo komite yari imaze gutangira gukora, Abatutsi bafatwaga bajyanwaga ku biro bya Komini Tambwe aho bicirwaga bakajugunywa mu mwobo.

2. Callixte Nzabonimana yari yarahinduye inzu ye indiri abicanyi bateraniragamo.

Hagati y’itariki ya 8 n’iya 12 Mata 1994, Nzabonimana yakoranije mu nzu ye yabagamo yari muri Segiteri Kavumu, abicanyi bo muri Segiteri za Kavumu na Mahembe, Komini Nyabikenke. Yabasabye kwica Abatutsi, abasobanurira ko abateye u Rwanda ari Abatutsi kandi ko kubatsinda byasabaga kwica Abatutsi. Yanababwiye ko batagomba kureka Inyenzi z’imbere mu gihugu gufasha izo hanze, bikaba ariyo mpamvu byari ngombwa kuzica. Yashakaga kuvuga kwica Abatutsi.

Kuwa 8 cyangwa kuwa 9 Mata 1994, hagati ya saa kenda (15h) na saa kumi n’imwe (17h), Nzabonimana yafashe ijambo imbere y’Interahamwe muri Selire Gasenyi, Segiteri Kigina, Komini Nyabikenke, muri Perefegitura Gitarama, abashishikariza kwica abaturanyi babo b’Abatutsi. Na none kuwa 9 Mata 1994, hagati ya saa kumi n’imwe (17h) na saa kumi n’ebyiri (18h), Nzabonimana yayoboye indi nama muri Selire Kigali, Segiteri Kavumu, Komini Nyabikenke.

Tariki ya 10 Mata 1994, hagati ya saa tatu (9h) na saa sine (10h) Nzabonimana yari ku tuduka twa Kivumu, Segiteri Gitovu, Komini Nyabikenke, nyuma, hagati ya saa kumi n’imwe (17h) n’ahagana saa kumi n’ebyiri (18h), yari ku tuduka twa Gasenyi, Segiteri Kigina, Komini Nyabikenke.

3. Nzabonimana Callixte yatanze intwaro ategeka kwica Abatutsi

Tariki ya 8 Mata 1994, Nzabonimana yayoboye inama iwe mu rugo, asaba abayitabiriye guhorera urupfu rwa Perezida Habyarimana, anabaha intwaro zarimo imbunda eshatu yahaye Interahamwe. Nzabonimana yabwiye abaturage b’abasivili b’Abahutu ko bagomba gukoresha imbunda n’intwaro gakondo mu kwica Abatutsi mbere yo kurya inka zabo. Yavuze ko azatanga izindi ntwaro asaba abakeneye intwaro za gakondo kuza iwe mu rugo. Yavuze ko izo ntwaro azazijyana ahandi niba abaturage batazikoresheje.

Tariki ya 11 Mata 1994, Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ntarabana, bahavanwe n’Interahamwe zagiye kubicira kuri Nyabarongo, bitegetswe na Callixte Nzabonimana. Mu gihe abo Batutsi bari mu nzira zijya Nyabarongo kwicirwayo, Nzabonimana yari akomeje gutanga intwaro. Bamwe muri izo mpunzi z’Abatutsi zashoboye gucika abicanyi babasha guhungira i Kabgayi.

Tariki ya 12 Mata 1994, muri Komini Nyabikenke, Callixte Nzabonimana yateguye imyitozo ya gisirikare ategeka Interahamwe kuyikurikira. Iyo myitozo ya gisirikare yatanzwe n’umugendarume ukomoka muri Musasa. Callixte Nzabonimana yatangarije abitabiriye iyo myitozo ko Abatutsi ari abanzi b’u Rwanda, bikaba ari bgombwa kubakuraho. Uwo mugoroba, Abatutsi benshi biciwe i Gitovu n’i Kavumu, bishwe n’Interahamwe. Mu bishwe harimo Akizanye n’abana be babiri, Epimaque Sehinda n’umuryango we, na Sehirahiga n’umuryango we.

Tariki ya 15 Mata 1994, ku tuduka twa Butare, Segiteri Rutongo, Komini Rutobwe, Perefegitura Gitarama, Nzabonimana yafashe ijambo imbere y’abantu benshi abwira Abahutu ko bagomba kwica inyenzi (Abatutsi) zose n’ibyitso byazo, bagafata imirimo yabo n’ibintu byabo. Yababwiye kandi ko no muri bo harimo Abatutsi batagomba kubacika. Nzabonimana yahise asaba abasirikare n’abaturage gufata abo Batutsi. Nyuma y’iyo nama Abatutsi benshi bishwe n’abicanyi barimo Interahamwe, abasirikare n’abasivili b’Abahutu.

Mu kubashishikariza kwica, yahaye abari bahari inzoga y’urwagwa, abasaba kwica Umututsi wese waba abarimo. Nzabonimana yari aherekejwe n’abagendarume na Superefe wa Ruhango. Abatutsi benshi barishwe uwo munsi, barimo Spéciose Karuhongo, Jeanne Ujeneza na Gabriel Kanimba. Abicanyi barimo Vincent Karegeya, Ruhunga, Cyprien, Jérôme Mushimungunga, Munyurabatware, Sebagande, Émile Munyemana na Prosper Hategekimana.

4. Nzabonimana yakurikiranye i Kabgayi Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bwo muri Nyabikenke

Tariki ya 16 Mata 1994, Nzabonimana yagiye i Kabgayi gushakisha Abatutsi b’i Nyabikenke bahungiye yo. Kugira ngo ashobore kubica, Nzabonimana yabasabye gusubira iwabo abizeza ko amahoro yagarutse. Nyamara, uwo munsi, muri Komini Nyabikenke, akoresheje icyuma kirangura amajwi, Nzabonimana yahamagariye gutsemba Abatutsi ba nyuma bari bahasigaye. Nzabonimana yikomye cyane Burugumesitiri Jean-Marie Vianney Mporanzi utaritabiraga bihagije ubwicanyi. Nzabonimana yaje kujya muri Komini Rutobwe arekuza abantu bari bafungiye kuba barishe Abatutsi. Nyuma, abo bantu bishe abandi Batutsi bagenda bigamba ko Nzabonimana yabahaye ububasha bwo kwica.

5. Mu nama y’i Murambi, Nzabonimana yategetse kwica aba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze barwanyaga iyicwa ry’Abatutsi

Tariki ya 18 Mata 1994, Nzabonimana, Jean Kambanda, n’abandi ba Minisitiri ba Guverinoma y’abicanyi, barimo Prosper Mugiraneza, bahamagaje inama yitabiriwe na ba Burugumesitiri ba za Komini za Perefegitura Gitarama. Muri iyo nama, Nzabonimana yategetse kwica aba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze barwanyaga iyicwa ry’Abatutsi Nyuma gato y’iyo nama, Burugumesitiri wa Komini Mugina, Callixte Ndagijimana, n’aba Konseye babiri ba Komini Nyamabuye, Bernard Twagiramukiza wa Segiteri Ruli, na Martin Gasigwa wa Segiteri Musiba, bishwe n’Abahutu b’abasivili n’Interahamwe. Nzabonimana yikomye bamwe mu ba Burugumesitiri abarega kudashyigikira bihagije iyicwa ry’Abatutsi, ababurira ko bashobora gusimburwa n’Interahamwe.

Mu yindi nama mu Ruhango, Segiteri ya Nyamagana, Komini Tambwe, Perefegitura Gitarama, Callixte Nzabonimana na Jérôme Bicamumpaka bavuze ko Abatutsi bagombaga kwicwa, kandi Abahutu bakaba bataragombaga kwerekana ko babakunze ngo babagirire impuhwe. Nyuma gato y’inama, komite z’umutekano zigizwe n’Interahamwe bo muri Selire Ruhango bayogoje ako karere bica Abatutsi.

Nzabonimana yavugaga ko umwanzi, Umututsi, yashoje intambara, atera aturutse Uganda. Agasobanura ko Abahutu bose, birengagije ishyaka rya politiki babereye abayoboke, bagombaga gushyira hamwe mu kurwanya umwanzi. Nyuma y’inama, za bariyeri zo ku mihanda zarakajijwe, Abatutsi baraterwa bicirwa mu mazu yabo.

6. Nzabonimana yategetse Interahamwe gusenya amazu y’Abatutsi bishwe kugira ngo bahishe ibimenyetso bya Jenoside.

Hagati ya Gicurasi na Kamena 1994, Nzabonimana yagiye muri Komini Masango ategeka Interahamwe gusenya amazu yose yasizwe n’Abatutsi bakayasimbuza ibihingwa kugira ngo bahishe ibimenyetso by’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi. Burugumesitiri Esdras Mpamo wari waratsembye Abatutsi b’i Masango, yavuze ko hari komisiyo mpuzamahanga yashyizweho kugira ngo iperereze ku bwicanyi bwakorewe mu Rwanda, bityo bikaba byari ngombwa gusiba ibimenyetso byose by’ubwicanyi. Nzabonimana yasabye ko bikorwa.

Callixte Nzabonimana yarongeye akora nkabyo muri Komini Nyamabuye. Yagiye ku biro bya Komini Nyamabuye, asaba Abahutu b’abasivili yahasanze, gusenya inzu y’Umututsi wishwe bagasiba ibimenyetso byose kugira ngo, hagize uperereza, icyo Abatutsi babaye ntikimenyekane.

Nzabonimana Callixte yahamijwe icyaha cya jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ahanishwa igifungo cya burundu.

UMWANZURO

Abatutsi barakomeje baricwa mu bice byari bikigenzurwa na Guverinoma y’abicanyi, ari nako Guverinoma yakazaga politiki yayo yo gutsemba Abatutsi ishyiraho komite zidasanzwe, ni ukuvuga komite zari zishinzwe gutsemba Abatutsi, inashyiraho politiki ya auto-défense civile yari igamije ko nta Mututsi ugomba kurokoka mu Rwanda.

Ni muri icyo gihe Guverinoma yatangiye gusibanganya ibimenyetso byose bya Jenoside, harimo gusenya amazu y’Abatutsi no guhisha imibiri yabo. Ibi byose bigaragaza ko, iyo uwo mu Minisitiri wa Guverinoma y’abicanyi, atinjira n’imbaraga ze zose mw’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, ntabwo Abatutsi ba Nyabikenke bari gutsembwa kugeza kuwa nyuma.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 11 Kamena 2020

Dr BIZIMANA Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

  • admin
  • 11/06/2020
  • Hashize 4 years