Itsinda rya kabiri ry’impunzi z’Abarundi zimaze imyaka 5 zafashijwe gutahuka mu Burundi

  • admin
  • 10/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, itsinda rya kabiri ry’impunzi 507 z’Abarundi zimaze imyaka 5 zicumbitse mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zafashijwe gutahuka mu Burundi.

Ni itsinda rikurikiye irindi riheruka gutahuka mu byumweru bibiri bishize, icyo gihe hari tariki ya 27 Kanama 2020.

Minisiteri ishinze Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko igikorwa cyo gufasha impunzi gutahuka ku bushake gikomeje gukorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Kuri uyu uyu wa Kane mu Gitondo ni bwo abo Barundi 507 bari mu miryango 172 bahagurutse mu nkambi ya Mahama , bakaza kwakirirwa ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.

Nk’uko bisanzwe bigenda kandi babanje gupimwa icyorezo cya COVID-19 mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Mahama, bose basangwa ari bazima.

Kugeza ubu, abamaze kwiyandikisha bifuza gutahuka ni 3,897, habariwemo na 485 batashye mu kiciro cya mbere.

Inkambi ya Mahama ibamo impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi, izindi zirenga 10,000 ziba mu migi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku 71,000, aho Inkambi ya Mahama icumbikiye abagera ku bihumbi 60, mu gihe abandi bacumbitse mu migi itandukanye y’u Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2015 ubwo Abarundi bahungiraga mu Rwanda kugeza muri Werurwe ubwo imipaka yafungwaga, bamwe muri bo bahunze bagera ku 5,922 bari baramaze gutahuka ku bushake aho bagiye banasiga ibyangombwa byabo by’ubuhunzi ku mipaka.

Leta y’u Rwanda yongeye kwibutsa uwo ari we wese waba warahungiye ku butaka bw’u Rwanda wifuza gutahuka ko yemerewe kubisaba agafashwa gusubira iwabo nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ndetse n’amategeko yo mu Rwanda by’umwihariko.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 10/09/2020
  • Hashize 4 years