Iterambere ry’u Rwanda rireba Abanyarwanda – Perezida Kagame

  • admin
  • 11/03/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Paul Kagame asanga iterambere u Rwanda rugezeho n’ibindi bitarakorwa nta wundi bireba uretse Abanyarwanda ubwabo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga mu ishami ry’Ubukungu muri kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko icy’ingenzi ari uguhindura imyumvire y’abaturage, bakagaragarizwa ko ari bo ba mbere bakwiye kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu, kuko haramutse hagize undi uza kubibakorera yagisenya.

Kagame yababwiye ku iterambere u Rwanda rwagezeho, abasobanurira ko ku ikubitiro ubuyobozi bwakoze ibishoboka mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bubereka ko ari bo bonyine bafite uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.

Ati “Icy’ingenzi tweretse abaturage bacu ko akazi gahari ko kubaka igihugu, ari bo kareba ba mbere, kandi tugomba kugakora ubwacu hatagize abandi babidukorera, bitabaye ibyo, hari ibyakwangirika”.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 11/03/2017
  • Hashize 7 years