Itegeko rihana Icyaha cyo gukuramo inda rigiye gusubirwamo

  • admin
  • 12/02/2016
  • Hashize 8 years

Itegeko rihana icyaha cyo gukuramo inda mu Rwanda rigiye gusubirwamo nyuma y’uko abantu batandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta bakomeje kunenga uburyo ryakozwe, ahanini bagaragaza ko rifite icyuho gituma ntacyo rimarira abifuza kuryisunga ngo bakuremo inda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare, Komisiyo ishinzwe kuvugura amategeko mu Rwanda (RLRC) yatangaje ko mu mbanziriza mushinga w’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gishya, batekereje bikomeye ndetse banatanga ibitekerezo ku mpinduka z’itegeko rihana icyaha cyo gukuramo inda. Ubusanzwe habagaho gutanga ikirego mu rukiko, gukora iperereza, kuburanisha urubanza no kurufataho umwanzuro. Ibi byose byarangiraga umwana agiye kuvuka bigatuma uhawe icyemezo cyo gukuramo inda ntacyo kimumarira.

Iri tegeko ngo ryagoraga uwasaba gukuramo inda igihe yabaga yayitewe yafashwe ku ngufu, yayitewe n’uwo bafitanye isano cyangwa yarashyingiwe ku ngufu. Umuyobozi w’agashami gashinzwe kuvugurura amategeko muri RLRC, Lambert Dushimimana, yavuze ko kubera inzira ndende byacagamo, icyemezo cy’urukiko ngo uwifuza gukuramo inda abyemererwe cyasangaga inda yararengeje igihe cyo gukurwamo cyemewe na muganga. Dushimimana yagize ati “Kugirango uburenganzira bw’ubishaka bwubahirizwe, mu itegeko twatanze ibitekerezo bihindura inzira zo kubona icyemezo cy’urukiko, ku buryo bizajya bitwara iminsi itanu.” Bimwe mu bitekerezo batanze kuri iyi ngingo ni uko umuntu mukuru ufite ikibazo cyemewe n’itegeko cyatuma akuramo inda, azajya yegera Perezida w’Urukiko akamubwira ibye, nyuma y’iminsi itanu akamuha icyemezo kimwemerera kuyikuramo n’aho izakurirwamo.

Icyakora ngo ibi bizajya biherekezwa n’indahiro kuko hatekerejwe ko hari uwabeshya. Izi mpungenge zatumye hanatekerezwa no ku ngingo izajya ihana ubeshye ngo yemererwe gukuramo inda, aho azajya ahanishwa igihano kingana n’uwayikuyemo ku bushake. Ku mwana wafashwe ku ngufu, azajya aherekezwa n’ababyeyi be ahabwe icyemezo cyo gukuramo inda. Mu mwaka wa 2012 nibwo u Rwanda rwasinye ingingo ya 14 mu masezerano y’i Maputo, irebana n’ibijyanye n’uburenganzira bw’umugore ku buzima bw’imyororokere ari naho havugwamo ibirebana no gukuramo inda. Abanyamategeko batandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta irimo nk’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari (GLIDH), bakunze kugaragaza ko ingingo ya 165 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ifunga uburenganzira bwo gukuramo inda umugore agenerwa n’amasezerano y’i Maputo.

Amasezerano y’i Maputo avuga ko igihe umugore cyangwa umwana yatewe inda afashwe ku ngufu, yayitewe n’uwo bafitanye isano, yashyingiwe ku ngufu cyangwa iyo nda ifite ingaruka ku buzima bwe , yemerewe kuyikuramo. Gusa uko amategeko y’u Rwanda agena inzira zinyurwamo n’ushaka kwisunga aya masezerano ngo zirimo amananiza, yatumye kuva ryasinywa abagore babiri bafashwe ku ngufu aribo bamaze kwemererwa n’iri tegeko gukuramo inda. Hagati ya Kanama n’Ukuboza 2014, abagore 84 batewe inda, bane muri bo basaba inkiko kuzikuramo ariko nta n’umwe wabyemerewe kandi abenshi bari abana batagejeje ku myaka 18. Mu bagore bakuriwemo inda mu Rwanda, abagera kuri 97% byatewe n’impamvu z’ubuzima bwabo bushobora kumererwa nabi igihe baba bakomeje gutwita.

Igitabo cy’amategeko ahana kirimo kuvugururwa ni icyo mu 2012, nyuma y’icyo mu 1977. Imbanzirizamushinga yacyo niyemerwa n’abakomiseri bagize Komisiyo yo kuvugurura amategeko, izashyikirizwa abadepite nabo bayigeze kuri Guverinoma nkuko amategeko abiteganya. Igitabo cy’amategeko ahana cyavuye ku ngingo 766 ziba 490 kuko hari izizashyirwa mu yandi mategeko, hari izakuwemo n’izongewemo.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/02/2016
  • Hashize 8 years