Itegeko Nshinga rivuguruye, ryasohotse mu igazeti ya Leta none ryatangiye gukurikizwa.

  • admin
  • 26/12/2015
  • Hashize 8 years

Ingingo ya 177 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, iteganya ko rigomba gutangira gukurikizwa rimaze gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika kandi rigatangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Ibi bisobanuye ko kuva kuwa 24 Ukuboza 2015, u Rwanda rugendera ku Itegeko Nshinga rivuguruye ritandukanye n’iryo rwagenderagaho kuva mu 2003 kugera kuya 23 Ukuboza 2015.

Iri tegeko ryavuguruwe binyuze mu matora ya Referendumu nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda basaga miliyoni 3.7 banditse basaba ko rivugururwa ahanini kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamariza kubayobora ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2015.

Uru rugendo rwakurikiwe n’isuzuma ndetse n’ubugororangingo bwakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi hamwe na Komisiyo yashyizweho ngo ifashe kurivugurura.

{}

Inteko yahaye ishingiro ubusabe bw’Abanyarwanda itangira urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga bigeza ku matora ya Referendumu yabaye tariki ya 17 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki ya 18 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Abanyarwanda bahamije ivugurura ry’Itegeko Nshinga batora ‘Yego’ ku kigero cya 98.3%.

Umukuru w’Igihugu ubwo yatangizaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari ihurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, tariki ya 21 na 22 Ukuboza 2015, yashimiye Abanyarwanda bose batoye, yaba abatoye Yego na Oya; kubera uruhare rwabo mu kugaragaza uko bashaka kuyoborwa.

Iri Tegeko Nshinga ryo mu 2003 ryari rifite ingingo 203 ariko irivuguruye ryatangiye gukoreshwa rigizwe n’ingingo 177.

Kuya 24 Ukuboza 2015 nibwo ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika Paul Kagame risohoka mu igazeti ya Leta.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/12/2015
  • Hashize 8 years