Itariki y’ubukwe bwa Zari Hassan n’umukunzi we King Bae yamenyekanye

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Amakuru acicikana ku mbugankoranyambaga ni ayavuga ko umuherwekazi, umunyafurikakazi ufite inkomoko muri Uganda, Zari Hassan, yatangaje ko agiye gukora ubukwe ku munsi witiriwe Nerson Mandela.

Umunsi witiriwe uwahoze ari Perezida wa Afurika y’epfo Nerson Mandela usanzwe wizihizwa kuri tariki 18 Nyakanga buri mwaka ku munsi w’amavuko wa Nerson Mandela,bityo ngo na Zari Hassan niho azakora ubukwe n’umukunzi.

Uyu mubyeyi w’abana 5 yabitangaje ubwo yakiraga umuhanzikazi w’umunyakenya Akothee wari wakoregiye urugendo muri Afurika y’epfo.

Ati”Byemewe ngiye kuzakora ubukwe ku munsi witiriwe Nerson Mandela,ibi bizaba ari ibintu byiza kandi ndatekereza ko umunsi umwe Afurika izagira abaperezida batanu nka Nerson Mandela”.

Hashize ukwezi kurenga Zari Hassan akundana n’umunyafurika y’epfo w’umunyapolitike ndetse uba muby’ubucuruzi aho afite kompanyi y’ubwubatsi yasimbuje Diamond Platnumz.

Ubukwe bwa Zari Hassana n’umukunzi we Prince Micky Mill uzwi nka King Bae buteganyijwe kuba tariki 18 Nyakanga 2019 ku munsi mukuru witiriwe Nerson Mandela.

Ni mu gihe umuhanzi Diamond Platnumz bafitanye n’abana aherutse guca amarenga ko azakora ubukwe n’umukunzi we mushya Tanasha Donna tariki 7 Kanama 2019 aho uwuzabutaha azishyura ibihumbi 200 by’amashilingi ya Tanzania.

JPEG - 84.4 kb
King Bae amazina ye nyakuri ni Prince Micky Mill
JPEG - 59 kb
Zari Hassan na King Bae bazakora ubukwe tariki 18 Nyakanga 2019 ku isabukuru y’amavuko ya Nerson Mandela

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years