Itariki yo gutangira igisibo cya Ramadhan yamenyekanye

  • admin
  • 15/05/2018
  • Hashize 6 years

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gicurasi 2018 , ubuyobozi bukuru bw’ umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ( Rwandan Muslim Community “RMC”) bwashyize hanze itangazo rimenyesha abayisilamu bose itariki yo gutangira igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ Umuyobozi w’idini ya Islamu mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim rivuga ko igisibo cya Ramadhan Kalim kizatangira kuwa kane Taliki ya 17 Gicurasi 2018.

Mufuti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yaboneraho n’umwanya wo kwifuriza abayisilamu n’abanyarwanda bose muri rusange kuzagira igisibo cyiza cyuje imigisha.


Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ Umuyobozi w’idini ya Islamu mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim


Umuyobozi w’idini ya Islamu mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/05/2018
  • Hashize 6 years