Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga 2020[ Insengero za komorewe ]

  • admin
  • 16/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda PAUL KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30/06/2020.

2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumywe ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ingamba zigomba gukurikizwa.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima

Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19

a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.

b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.

c. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

d. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

e. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).

f. Ingendo hagati mu Karere ka Rusizi ku bahatuye ziremewe ariko ingendo zo kujya no kuva muri ako Karere ka Rusizi zirabujijwe, uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Serivisi zemerewe gukora

a. Insengero zemerewe gukora. Ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

b. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

c. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga buzakomeza.

d. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu Gihugu.

e. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

f. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

g. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

h. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.

d. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

e. Utubari tuzakomeza gufunga.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko, amasezerano n’iteka bikurikira:

Umushinga w’Itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’u Bushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 22/06/2020;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Française de Développement (AFD) yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 30 Kamena 2020;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Française de Développement (AFD) yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 30 Kamena 2020.

Amasezerano hagati ya Guverinoma yu Rwanda na African Parks Networks (APN) yerekeye gucunga no gutera inkunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe;

Iteka rya Perezida rigarura Senior Superitendent of Prison (SSP) UWANTEGE Jeanne Chantal mu mirimo ye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho ibikorwa byo kubaka amashuri bigeze.

5. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:

MURI MINISITERI Y’UBUZIMA [MINISANTE]

IYAKAREMYE Zacharie: Umunyamabanga Uhoraho ;

Dr. RUSANGANWA Vincent: Head of Recruitment and Academic Partnership

Department mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima;

SHEMA Joseph: Head of Teaching Coordination and Quality Assurance Department mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima;

JABO Nicole: Umujyanama wa Minisitiri;

KWIZERA Espérence: Umujyanama w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima.

MURI MINISITERI Y’IBIKORWA REMEZO (MININFRA)

ZINGIRO Armand: Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Energy Utility Company Ltd (EUCL)

MURI MINISITERI Y’UBUBANYI N’AMAHANGA N’UBUTWERERANE (MINAFFET)

KUBWIMANA RUGAMBA Eric: Division Manager, Amercas, UN & International Development Organizations;

BUKUZAGARA Francis: Division Manager, African Affairs;

KAMUSIIME Frederick: Division Manager, EAC and Eastern Afreican Affairs;

BASOMINGERA Candy: Division Manager, Communication;

MUSEFANO Bonny: Director, Northern and Western Europe;

RUGASAGUHUNGA Yvette: Director, South and East Asia;

MAZIYATEKE UWIMBABAZI Sandrine: Director, Rwandan Community Abroad.

MU BIRO BY’UMUVUGIZI WA GUVERINOMA (OFFICE OF THE GOVERNMENT SPOKESPERSON/OGS

MUCYO Gilbert

MU KIGO CY’IGIHUGU CY’AMAHUGURWA MU BY’IMICUNGIRE Y’ABAKOZI N’UMUTUNGO (RMI)

Dr. MULINDAHABI Charline: Umuyobozi Mukuru (Director General);

HABIMANA Kizito: umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Director General)

MURI RWANDA GREEN FUND (FONERWA)

MUGABO Teddy: Umuyobozi Mukuru (CHief Executive Officer)

MU KIGO GISHINWE AMASHYAMBA MU RWANDA (RWANDA FORESTRY AUTHORITY)

MUGABO Jean Pierre: Umuyobozi Mukuru (Director General)

MU KIGO GISHINZWE UMUTUNGO KAMERE W’AMAZI MU RWANDA (RWANDA WATER RESOURCES BOARD)

1•NIYOTWAMBAZA HITIMANA Christine: Umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Director General)

2• MUSANA Segataraga Bernard: Head of Knowledge and Forecasting Hub Department;

3• RUZIGANA Pamela: Catchment Restoration & Erosion Control Division Manager;

4• BUGINGO Davis: Flood Management & Water Storage Development Division Manager;

5 •MUNYANDINDA Vital: Water Permits Division Manager;

6 • DUHUZE Remy Norbert: Water Monitoring and Quality Control Division Manager;

7 • UMURERWA Denyse: Coorporate Servises Division Manager

•ABAGIZE INAMA Z’UBUTEGETSI

MU KIGO GISHINZWE UMUTUNGO KAMERE W’AMAZI MU RWANDA (RWANDA WATER RESOURCES BOARD)

1• Sir David King: Perezida (Chairperson)

2 •UMURUNGI Providence: Visi Perezida (Vice Chairperson)

3 • KAYITESI Marceline: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member)

4 • Dr. Abdulkarim H. Seid: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member)

5• Maimbo Mabanga MALESU: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member)

6 • Dr. Asaph Mercy KABAASHA: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member)

7 • RWIGAMBA Jeannette: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member)





Salongo Richard/MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 16/07/2020
  • Hashize 4 years