Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

  • admin
  • 15/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

None ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyavuye mu ngendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagiriye i Davos mu Busuwisi muri World Economic Forum n’i Addis Ababa muri Etiyopiya mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union).

1.Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19

Mutarama 2018.

2.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu igeze.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo ya 2017 ku Masezerano

Mpuzamahanga No 17, 26, 94, 100, 111 na 123 yerekeye Umurimo u Rwanda rwashyizeho umukono.

4.Inama y’Abaminisitiri yemeje:

- Politiki y’Igihugu ivuguruye yerekeye Amashyamba n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa;

- Ingamba z’Igihugu zerekeye ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ingemwe z’ibiti;

- Ko ishyamba rya Aruboretumu riri i Ruhande rishyirwa mu mushinga

Queen’s Commonwealth Canopy Projet ugamije kubungabunga amashyamba;

- Uburyo bwo kunganira umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda/UR New

Financing Model.

5.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 001/2016/OL ryo ku wa 20/04/2016 rishyiraho amategeko rusange agenga Ibigo bya Leta;

- Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki;

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ihahiro ry’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u

Rwanda (AFOS);

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK);

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Butare (CHUB);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA);

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo gishinzwe Guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage (LODA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA);

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga Abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati y’itariki ya 01 Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 (FARG);

- Umushinga w’Itegeko rivanaho Itegeko n° 91bis/2013 ryo ku wa 22/01/2014 rishyiraho Ikigo cy’Ubuvuzi cyigisha cya Kaminuza (CHU), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

- Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa;

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 13/2014 ryo ku wa 20/05/2014 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 01/2011 ryo ku wa 10/02/2011 rigenga Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda;

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 03/2010 ryo ku wa 26/02/2010 ryerekeye uburyo bw’imyishyuranire;

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge;

- Umushinga w’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda;

- Umushinga w’Itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda;

- Umushinga w’Itegeko ryemera burundu Amasezerano asasiye mu ishyirwaho ry’Ihuriro Mpuzamahanga ku mikoreshereze y’Izuba (ISA) yashyiriweho umukono i Marrakech, muri Maroke, ku wa 09/01/2017.

6.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rigena iminsi y’amatora n’igihe cyo kwiyamamaza mu matora

y’Abadepite;

- Amateka ya Perezida ashyiraho Ibigo Ngororamuco bya IWAWA, GITAGATA na NYAMAGABE;

- Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye b’Abapolisi 35 muri Polisi y’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida ryongera amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi atangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umuyobozi w’Ubwizigame bw’igihe kirekire;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana SINDIKUBWABO Emmanuel wari Legislative Drafting Analyst muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC) kujya mu kiruhuko cy’Izabukuru;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUBANGO KAYIHURA Epimaque wari Civil Litigation Analyst/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana GASHAYIJA Nathan wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda;

- Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye b’Abapolisi bato 154 muri Polisi y’u Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’ibigo binyurwamo by’igihe gito;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gukora Amasezerano y’Ishoramari ry’Ubucuruzi bw’ubukerarugendo bukorerwa ahantu hakomye.

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

 Mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda /REB:

- Dr. NDAYAMBAJE Irenée, Umuyobozi Mukuru (Director General);

- Madamu TUSIIME Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Director General);

- Dr. NIYIZAMWIYITIRA Christine: Head of ICT in Education Department;

- Bwana MUJIJI Peter: Corporate Services Division Manager.

Mu Kigega cy’Igihugu cy’ibidukikije/FONERWA: Abagize Inama y’Ubutegetsi

- Bwana NTAGANDA Etienne, Perezida;

- Madamu UWAMBAJE Laurence, Visi Perezida;

- Dr. SEKOMO Christian;

- Madamu KAGOYIRE Alice;

- Madamu UMUBYEYI Naila;

- Madamu MUTAVU Sheila;

- Dr. NYIRAMANA Aisha;

- Bwana RUTAGARAMA Eugene;

- Bwana MUTAJOGIRE Jean Claude.

 Muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero/NIC

Bwana KAZASOMAKO Evode: Umunyamabanga Mukuru/Secretary General.

 Muri Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda

Bwana MUTESA Albert: Umunyamabanga Mukuru/Secretary General.

 Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco /NRS

ACP GUMIRA RWAMPUNGU Gilbert: Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy Director General.

 Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC Bwana SEMWAGA Angelo: Inspector General.

 Mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere/RGB

- Madamu KAYITARE Jackline: Registration Division Manager;

- Bwana MUNYAMPARA Janvier: Monitoring & Evaluation Division Manager;

- Bwana NZAMWITA Innocent: Principal Researcher in Global Governance Research and E-Governance Pool.

 Mu nama y’Igihugu y’Amashuri Makuru/HEC

Dr. NDIKUBWIMANA Theoneste: Head of Academic Quality, Accreditation, Standards and Qualifications Framework Department.

 Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro/RP

– Dr. GASHUMBA James:Vice Chancellor;

– Eng. MULINDAHABI Diogene: Principal, IPRC – Kigali;

- Eng. MUSONERA Ephrem: Principal, IPRC – Ngoma;

- Eng. GATABAZI Pascal: Principal, IPRC -Karongi;

- Eng. MUTABAZI Rita Clemence: Principal, IPRC -Tumba;

- Eng. ABAYISENGA Emile: Principal, IPRC -Musanze;

- Bwana NASASIRA Richard: Principal, IPRC –Kitabi.

 Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda/MINICOM

- Bwana KARANGWA Cassien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi bw’imbere mu Gihugu/Director of the Domestic Trade Unit;

- Bwana MUGWIZA Telesphore: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere inganda/Director of the Industrial Development Unit;

- Madamu HAKUZIMANA Domina: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere guhanga imirimo/Director of Entrepreneurship Development Unit.

 Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi/MINECOFIN

- Bwana IYAKAREMYE Zachée: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amavugururwa mu mitegurire y’ingengo y’imari/Director of Budget Policy Formulation Reforms Unit.

8. Mu bindi :

a) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga iziga ku buryo bwo guteza imbere ubumenyi/Next Einstein Forum Global Gathering 2018 kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2018. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere ubumenyi bugirira abatuye isi akamaro”.

b)Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 21 Werurwe 2018, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe izitabirwa n’Abakuru

b’Ibihugu na za Guverinoma izaba igamije gushyira umukono no gutangiza

ku mugaragaro Amasezerano yemeza ishyirwaho ry’Isoko Rusange rihuriweho n’Ibihugu bigize Umugabane wa Afurika (African Continental Free Trade Area).

c)Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uzizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni

“Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere twubake u

Rwanda twifuza.” Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Kiyumba, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Nyanza.

d)Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizatangira ku itariki ya 7 Mata 2018. Mu bikorwa biteganyijwe harimo gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Urugendo rwo kwibuka/Walk to Remember, kwibuka Abanyapolitiki barwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside no kwitabira Ibiganiro ku rwego rw’Umudugudu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni

“Remember- Unite-Renew”/KWIBUKA TWIYUBAKA.

- Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 18 Gashyantare 2018, mu Rwanda harimo kubera isiganwa ku magare ryiswe “African Continental Road Championships” ryitabiriwe n’Ibihugu 22.

- Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Basketball izahiganwa n’amakipe ya

Mali, Nigeria na Uganda bihuriye mu itsinda B mu guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi cya 2018 muri Basketball. Imikino ya nyuma y’ijonjora izabera i Bamako, muri Mali kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2018.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE

Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/02/2018
  • Hashize 6 years