Itangazo ryabyukije uburakari kuri Rihanna ryamamazaga umukino wiswe “Would You Rather?”

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Umuhanzikazi witwa Rihanna yarakariye ubuyobozi bwa Snapchat bwemeye gutambutsa itangazo rikomoza ku kahise ke na Chris Brown ryanenzwe na benshi mu bakoresha iyi porogaramu kwibasira abahuye n’ihohoterwa nk’iryakorewe uyu muririmbyikazi.

Itangazo ryabyukije uburakari kuri Rihanna ryamamazaga umukino wiswe “Would You Rather?”, ryakuwe kuri urwo rubuga nyuma y’akanya gato risohowe ariko ab’inkwakuzi baribona mbere ndetse batangira kurijora ku mbuga nkoranyambaga.

Rihanna yanditse kuri Instagram avuga ko atishimiye na gato iryo tangazo ndetse avuga ko ubuyobozi bwa Snapchat bukwiye kurisabira imbabazi kuko rikora mu nkovu z’abahohotewe bose.

Yagize ati “Snapchat, ndabizi ko mubizi neza ko porogaramu yanyu atari yo iza imbere mu zo nkunda, mutakaza amafaranga mu gukora amatangazo agambiriwe yo gutera ikimwaro abahuye n’ihohoterwa mukabigira urwenya?”

Yakomeje agira ati “Ibi ntibikomeretsa ibyiyumviro byanjye kuko simfite na byinshi, ariko abagore, abana n’abagabo bahuye n’ihohoterwa mu bihe byashize by’umwihariko abatarabivugira mu ruhame birabangamye! Ikimwaro kuri mwe.”



Itangazo ryamamaza ryeteye intimba Rihanna ryabazaga abakoresha Snapchat amahitamo ku gukubita Rihanna cyangwa gutera ingumi Chris Brown, byibukije benshi inkundura yasize inzigo hagati y’aba bombi mu 2009 ubwo bari bagikundana akamukubita akamukomeretsa mu isura.

Ubuyobozi bwa Snapchat bwabwiye BBC ko ryarekuwe habayeho kwibeshya kuko ubusanzwe amatangazo nk’ayo afite ubutumwa bwamamaza ikibi atemererwa gutambuka.

Ati “Iri tangazo ryasuzumwe rinemezwa habayeho kwibeshya, kuko rirangiza amategeko yacu mu bijyanye no kwamamaza. Twahise turikuraho mu mpera z’icyumweru gishize, tukibimenya. Turisegura ku kuba byarabayeho.”




Mu banengeye urubuga rwa Snapchat kuri Twitter harimo n’umukobwa wa Hillary Clinton witwa Chelsea. Yavuze ko bibabaje kubona urubuga nk’urwo rukoreshwa na benshi ruha umwanya ubutumwa nk’ubwo. Abandi bavuze ko bwuzuyemo ukubahuka no gusuzugura Rihanna.

Inkundura y’abatishimira Snapchat yubuwe nyuma y’iminsi Kylie Jenner uvukana na Kim Kardashian avuze ko arambiwe iyi porogaramu iherutse kuzana uburyo bushya bwo kwamamaza hagati y’ibyatangajwe n’abayikoresha. Ni umwe mu bakurikirwaho cyane

Chris Brown Reveals Why He Beat Rihanna | Lehren Hollywood

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 7 years