Itangazo rya MINALOC ryerekeranye n’imitangire y’amakarita ya mituweli

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no korohereza abaturage kubona amakarita ya Mituweli, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) iramenyesha abanyarwanda bose muri rusange, n’abanyamuryango ba Mituweli ibi bikurikira:

Turashishikariza abanyarwanda bose kugira uruhare mu bukangurambaga no kwishyura umusanzu wa mituweli bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2016, kugira ngo bakomeze kwivuza neza no guhabwa serivisi bakeneye.

Abaturage bose bafite amakarita ya mituweli kandi barishyuye bakaba bagomba kuyongerera igihe (validation) basabwe kuyageza ku buyobozi bw’Akagari barimo, kandi ni ho bazajya bayafatira nyuma yo kongererwa igihe. Nta muturage wemerewe kwijyanira ikarita ya mituweli aho mituweli ikorera.

Abaturage bose bifuza ikarita nshya ya mituweli basabwe kujya ku biro by’Akagari bitwaje indangamuntu n’urupapuro bishyuriyeho umusanzu bagomba gutanga kugira ngo umukozi wo ku kagari abafashe kuzuza ifishi ya buri munyamuryango.

Umukozi w’Akagali ni we wenyine wemerewe kugeza ku mukozi ushinzwe mituweli (RSSB) amakarita yose yamaze kuzuzwa n’andi asaba kongererwa agaciro yitwaje impapuro zishyuriweho umusanzu ndetse n’ibindi bya ngombwa aho bikenewe. Nyuma yo gushyirwaho umukono na “cachet/stamp” ya RSSB, amakarita asubizwa Ubuyobozi bw’Akagali kugira ngo ashyikirizwe abaturage.

Abantu bacumbitse kure y’iwabo kandi bafite impamvu zumvikana bemerewe kwishyurira umusanzu aho baba kandi bagahabwa ikarita ya mituweli bitabaye ngombwa gusubira iwabo.

Abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bigamo bose basabwe kwihutira gusubira ku ishuri batiriwe bategereza kwishyura cyangwa gufatira ikarita ya mituweli iwabo mu rugo, kuko bazishyurirwa mituweli yabo n’ubuyobozi bw’ibigo bigaho nk’uko bisanzwe bikorwa.

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda no gutanga serivisi nziza ku banyamuryango, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, umuntu wese uzaba yarangije gutanga umusanzu wa mituweli bitarenze tariki 31/8/2016 azajya yemererwa guhita yivuza bitabaye ngombwa gutegereza iminsi 30 nk’uko byari bisanzwe.

Iri tangazo ryuzuza iryasohotse ku itariki ya 28 Nyakanga 2016 rijyanye no korohereza abaturage kwishyura imisanzu ya Mituweli, kandi rimanikwa ahantu hose hahurira abantu benshi.

Bikorewe I Kigali, kuwa ……/……../2016

Dr. MUKABARAMBA Alvera

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere

Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years