Itangazamakuru mpuzamahanga rikomeje kwifashishwa mu kuyobya uburari ku Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Akenshi biragorana kumva umuntu umaze kubaka izina mu mwuga runaka yakoze ikosa rijyanye n’umwuga bitakorohera n’umuntu wimenyereza uwo mwuga kuba yarikora. Biba akarusho iyo bigaragaye ko nyirugukora ikosa yabigambiriye.  

Ni na ko bigenda ku bigo bifite uburambe bw’igihe kirekire,  by’umwihariko mu ruhando rw’itangazamakuru, kuko hari amakosa bikora bigatera urujijo ku bafite amakuru ahagije bikaba ingorane y’uko bifatwa nk’ukuri ku badafite amakuru ahagije.

Daily Mail na The Times ni ibinyamakuru mpuzamahanga bimaze imyaka myinshi mu mwuga w’itangazamakuru. Daily Mail yatangiye gutangaza amakuru mu mwaka wa 1896 mu gihe The Times ari ikinyamakuru cyatangiye gukora mu 1785.

Mu gihe ibyo bitangazamakuru bifatwa nk’inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru, byatunguye benshi mu Banyarwanda babikurikira nyuma yo kubona inkuru byanditse ku Rwanda bigaruka ku nkuru y’iterabwoba ryakozwe riteguwe ndetse rikanashyigikirwa na Paul Rusesabagina.

Muri iki cyumweru nib wo ibyo bitangazamakuru byombi byanditse ku busabe bwa bamwe mu Badepite mu Bwongereza bagaragaje ko badashaka ko Busingye Johnston wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda yahagararira inyungu z’Igihugu cye mu Bwongereza.

Ibyo bitangazamakuru byombi byanditse inkuru bibogamiye gusa ku byavuzwe n’abo Badepite bigaragara ko na bo bagendeye ku makuru abogamiye kuri Rusesabagina wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba byakorewe mu Majyepfo y’u Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019.

Byanagaragaje ko kugira ngo Busingye Johnston ahindurirwe inshingano avuye ku kuba Minisitiri akagirwa Ambasaderi, byaturutse ku kuba yaremeye ko u Rwanda rwishyuye indege yo kugeza Rusesabagina i Kigali.

Izo nkuru zombi zirimo imvugo zisa n’izisebanya kuko zigaragaza abayobozi b’u Rwanda nk’abadashobotse, imvugo zikunze gukoreshwa cyane n’abarwanya Leta ndetse n’abatifuza ineza y’Abanyarwanda bitewe n’inyungu zabo bwite.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yagaragaje ko ibinyamakuru Daily Mail na The Times birimo guha amakuru atari yo abasomyi mu gihe byari kubyorohera gukusanya amakuru nyayo mu nzego zizewe.

Ibindi bihuha bikomeye ibyo bitangazamakuru byatangaje harimo kwemeza ko Busingye yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina, kugaragaza Rusesabagina nk’intwari n’umutagatifu urimo kuzira kuba atavuga rumwe na Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ibyo byiyongeraho gusiga icyasha abayobozi bakuru b’Igihugu, cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kuyoboresha igitugu n’ibindi.

Busingye Johnston, yagizwe uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza mu mpera za Kanama 2021

Makolo yibukije ko Johnston Busingye wagize uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yakoze imirimo ye neza nka Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta guhera mu mwaka wa 2013.

Uretse kuba yarahinduriwe inshingano, Guverinoma y’u Rwanda ifata Johnston Busingye nk’umuyobozi witanze kandi akagaragaza ubunyamwuga n’ubwitange mu mirimo ye nka Minisitiri, ari na ho icyizere cyo guhagararira inyungu z’u Rwanda mu Bwongereza tighingiye.

Yongeye gushimangira ko Paul Rusesabagina yashutswe akagezwa mu Rwanda muri operasiyo yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agafungirwa i Kigali hagendewe ku mpapuro zashyiriweho kumufata ku bw’ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bijyanye na ryo yari akurikiranyweho.

Ikindi kandi yanashimangiye ko hakurikijwe amategeko y’imbere mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga mu kumuta muri yombi, cyane o yari amaze igihe kinini ashakishwa bitewe n’ibimenyetso simusiga byari Bihari ku byaha yakurikiranwagaho.

Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yabisobanuye inshuro nyinshi kuva muri Nzeri 2020 uburyo n’impamvu Rusesabagina yashutswe ngo aze mu Rwanda. Kuva icyo gihe yahamijwe icyaha kandi akatirwa nyuma y’urubanza ruboneye kandi rwabaye mu mucyo aho yaburanishirijwe hamwe na 20 bo mu mutwe witwaje intwaro FLN yari ayoboye.”

Nubwo ibyandikwa cyangwa ibitangazwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga bishobora kubonwa nk’amakosa y’ubyunyamwuga ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande impuguke mu bya politiki zibisobanura mu bundi buryo hashingiwe ku buryo ari gahund ayateguwe ndetse ikanashyigikirwa mu gihe FLN na Rusesabagina bateguraga bakanashyira mu bikorwa umugambi wabo wabyaye ibikorwa by’iterabwoba ryakorewe ku butaka bw’u Rwanda.

Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n’ibikorwa bya FLN n’impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ya Paul Rusesabagina.

Itangazamakuru mpuzamahanga ntiryanihishiriye mu gihe cy’urubanza, aho ryakomeje kurwana inkundura mu kugaragaza Rusesabagina nk’umwere ukurikiranywe gusa kubera ko atavuga rumwe nk’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Hatitawe ku gitutu cyanyuze mu nzego zitandukanye n’itangazamakuru mpuzamahanga, inkiko zo mu Rwanda zabashije guha agaciro uburengnzira bw’impande zombi, zihereye ku burenganzira bwa Rusesabagina ubwe ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibitero.

Byarangiye Rusesabagina ahamwe n’ibyaha bitandukanye yari akurikiranyweho, Urukiko rumukatira gufungwa imyaka 25nyuma yo kugaragaza ko ahamwa n’uruhurirane rw’ibyaha by’iterabwoba byashoboraga kumuviramo igifunbo cya burundu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/12/2021
  • Hashize 2 years