Itabi umuco wakendereye mu misango y’ubukwe mu Rwanda

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko umubare w’abanywi b’itabi wagabanutseho miliyoni 60 hagati y’umwaka wa 2000 na 2018, abarinywa ndetse n’abaricuruza mu Rwanda baravuga ko ritakiri mu muco nyarwanda.

Hambere mu Rwanda, mu misango y’ubukwe wasangaga itabi rifite umwanya w’ingenzi. Gusa muri iki gihe, abakunze kuyobora imisango y’ubukwe bemeza ko uyu muco usa nk’aho wamaze kuyoyoka.

Rwamuhizi Fidele yagize ati “Aho mbyirukiye nabonaga abantu basangira itabi ari abakuru barinywa bakarisangira ndetse nuryimye undi bikamubabaza, abakuru barisangira baganira, bari ku rugendo cyangwa se bataramye basangira inzoga; ariko habagaho n’igihe inkumi zigeze igihe zo kurambagizwa yabikaga itabi azaha umusore uzamurambagiza ndetse wajya no gutaha akaguha impamba.

Na ho Kabagema Aphrodice we avuga ko ugukomera ku itabi mu muco nyarwanda byanatumye hari imigani imwe n’imwe ihimbwa irishingiyeho. Gusa agashimangira ko uwo muco waje guhinduka bitewe n’uko abantu bamenye ububi bwaryo.

Yagize ati “Mu muco nyarwanda itabi cyari ikintu gikomeye kuko uwakwimaga itabi nta n’ikindi yashoboraga kuba yaguha ni nacyo cyatumaga mu Kinyarwanda baca umugani ko Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi. Uyu munsi rero byagiye bihinduka kubera imihindagurikire y’ibihe ntabwo mu mihango nyarwanda bagikoresha itabi kubera ingaruka zaryo bakagira uburyo babihinduranyamo n’ibindi bintu bitewe n’umuco w’abantu.’’

Mu bakinywa itabi harimo abageze mu zabukuru n’abakiri bato bavuga ko ngo kurireka byabananiye n’ubwo basobanukiwe ububi bwaryo.

Umwe mu barinywa yagize ati “Ariko ikintu numvise kirimo cy’ingorane ku itabi ni uko ucika intege kuko nk’ubu ahantu nashoboraga kuba nakwiruka nkagera sinkibasha kuba nahagera numva ncika intege ibihaha bidakora neza ari nk’ikintu gishoboka mbonye n’umuti watuma ndireka narireka rwose.”

Undi ati “Jye ndacyarinywa rwose eeeh n’ejobundi narivuye noneho mara iminsi 3 ntarinywa inzoka ziranyica nenda gupfa nshaka kuruka kandi nta kunda kuruka ubwo rero ndongera ndisubiraho ariko mbonye umuti warimvura naba ngize amahirwe.’’

Bamwe mu bacuruzi b’itabi bavuga ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko umubare w’abanywi baryo ugenda ugabanuka mu Rwanda.

Umuganga w’indwara z’umutima, Dr. Vincent Nsengimana yemeza ko itabi rigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abarinywa ndetse n’abatarinywa.

Ati “Niba ari ubwonko butabonye amaraso ni bwo ujya wumva ngo habaye Stroke, umutima iyo imitsi yawo yazibye ni bwo bakubwira ngo habaye indwara z’umutima bitewe n’uko igice cy’umutima cyabuze amaraso. Amaraso iyo atagera mu maguru neza, mu birenge, bitewe n’imitsi yazibye ugasanga kubera nicotine ugasanga bamuciye amaguru kubera ya myanda yo mu itabi.’’

Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe muri 2014/2015 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, bwagaragaje ko abagabo 10% ari bo banywa itabi na ho 2% by’abagore bakaba ari bo barinywa.

Ku isi abanywa itabi bavuye kuri ,miliyari 1,397 mu 2000 bagera kuri miliyari 1,337 muri 2018; bivuze ko miliyoni 60 z’abanywi b’itabi ari bo barivuyeho mu myaka 20 ishize.

Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years